Banki nkuru y’U Rwanda_BNR, yamaganye abakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ifoto y’inoti y’ibihumbi icumi (10 000). Ni mw’itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 28 Kamena, 2021.
Itangangazo rivuga ko BNR imenyesha abantu bose ko ishusho y’inoti y’ibihumbi 10 y’amafaranga y’u Rwanda yakwirakwijwe kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga, ari impimbano, nta noti nk’iyo ihari ko ayo makuru adakwiye guhabwa agaciro.
Mu bitekerezo bitandukanye by’Abanyarwanda basomye iri tangazo, abinyujije kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga, Rwamushana we avuga ko nta gaciro yahaye iyo noti, ko ahubwo abibona nko guharabika no gusesereza.
Agira ati “Mu mitekerereze yanjye iciriritse, ndetse n’uko nzi Mzee (ku rugero rwanjye) nahamya ko atashishikazwa no kujya ku noti kuko atari cyo kimuraje ishinga, nkeka ko atabyemera ahubwo ari ibintu gusa byo kugaragaza isura mbi ku musaza wacu. Ni ko jyewe mbikeka, ariko simvugira abandi!”
Akomeza avuga ko akibibona yahise abona ko hari impamvu iriya noti irimo gukwirakwizwa, mu buryo we acyeka ko hari ababifitemo inyungu.

Muri iri tangazo Banki nkuru y’u Rwanda_BNR yibukije ko Leta y’u Rwanda ari yo yonyine ishyiraho inoti n’ibiceri by’amafaranga inakabitangaza, bityo ko kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y’inoti cyangwa iy’ibiceri by’ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
