Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Gatsibo: Hatangijwe imirimo yo kubaka umuhanda uzoroshya ubuhahirane n’amahanga

Abayobozi batandukanye batangiza imirimo yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo (Ifoto/ Theoneste N.)

Abatuye i Ngarama mu karere ka Gatsibo, bishimiye itangizwa ry’imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyagatare –Rukomo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 07 Werurwe 2019, i Ngarama mu karere ka Gatsibo aho umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda Nyagatare-Rukomo uhuza iyi ntara n’iy’Amajyaruguru.

Ku ruhande rw’abaturage byari ibyishimo bavuga ko uyu muhanda ugiye kubavura imvune bakoraga no kugenda nabi mu bunyereri igihe cy’imvura n’ivumbi mu gihe cy’izuba.

Kanyamihigo Fidèke wavuze mu izina ry’abandi baturage, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kubagezaho ibikorwa by’iterambere; ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika imvugo ye niyo ngiro, kandi uyu muhanda ugiye kudufasha kwiteza imbere. Twavaga hano i Ngarama tujya kurangura ibintu i Kigali, tugakoresha amasaha atatu n’igice ariko Kaburimbo niyuzura isaha imwe n’igice tuzajya tuba tugeze i Kigali.”

Kanyange Verediyana ni umukecuru w’imyaka 75. Avuga ko kuba babonye umuhanda ni ubwo ashaje, abuzukuru be bazabaho neza. Ati “Ndisaziye ariko abuzukuru banjye bagize amahirwe yo kutazavunika nkatwe. Ubu iwacu ni i Muhura ariko namaraga imyaka ntagiyeyo; ubu rero ubwo tubonye umuhanda nzajya njya gusura basaza banjye ntavunitse.”

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye binyuze mu mirimo bazahabwa ndetse n’igihe uyu muhanda uzaba wuzuye.

Yagize ati “uyu ni umushinga munini urimo amafaranga menshi; mukwiye kwitegura kubyaza umusaruro akazi muzahabwa mu bikorwa byo kubaka uyu muhanda, kandi no mu gihe uzaba wuzuye mwubake amahoteri, aka gace gatere imbere kugira ngo kagendane n’iri terambere ribagezwaho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko uyu muhanda niwuzura uzagira uruhare rukomeye mu guhuza Uburasirazuba n’Amajyaruguru y’igihugu nk’ibice bizwiho kugira umusaruro mwinshi mu buhinzi n’ubworozi, bityo ubucuruzi butere imbere n’abahinzi babashe kugera ku masoko biboroheye.

Yavuze kandi ko uyu muhanda uzaha akazi abaturage b’aka gace imibereho yabo ikarushaho kuba myiza ndetse ukazatuma igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka kandi bikoroshya ibijyanye no kugeza umusaruro ku masoko.
Uyu muyobozi yanongeyeho ko uyu muhanda uzoroshya ubuhahirane n’amahanga cyanye cyane ibihugu by’ibituranyi uyu muhanda kandi anemeza ko uzagabanya ubwinshi bw’ibinyabiziga mu murwa mukuru w’u Rwanda ariwo Kigali.

Umuhanda Nyagatare–Rukomo ni umuhanda w’igitaka ufite uburebure bwa kilometero 73 na metero Magana atatu, biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ukazatwara amafaranga y’u Rwanda Miliyari mirongo itatu n’umunani n’igice (38,607,657,652Frw) .
Theoneste Nkurunziza /Gatsibo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities