Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza (Igice cya mbere)

Ubusanzwe nta muntu ujya wifuza kurwara. Ni yo umuntu agize ingorane akarwara, atanga amafaranga menshi akivuza. Indwara irakuzahaza, ikakubuza kujya ku ishuri cyangwa ku kazi cyangwa se igatuma udahahira urugo rwawe. Hari n’igihe urwara ugakenera ukwitaho cyangwa se ugatanga utwawe twose ugura imiti.

Burya “kwirinda biruta kwivuza.” Icyakora, hari indwara umuntu adashobora kwirinda. Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibintu wakora ntuzahazwe n’indwara cyangwa ukazirinda burundu.

Hari ibintu bitanu byadufasha kugira ubuzima bwiza birimo Kugira isuku, Gukoresha amazi meza, Kurya indyo yuzuye, Gukora siporo no Kuryama igihe gihagije. Izi nama tuzagenda tuzibagezaho mu bihe bitandukanye, igice ku kindi nk’uko tubikesha urubuga jw.org

Kugira isuku

Hari ibitaro byatanze inama igira iti “bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara cyangwa kuzanduza abandi” ni ugukaraba intoki.

Bimwe mu bintu bituma umuntu yandura ibicurane ni ukwikora ku zuru cyangwa ku maso, mu gihe intoki ze ziriho virusi ibitera.

Uburyo bwiza bwo kubyirinda ni ugukaraba intoki buri gihe. Nanone kandi isuku ishobora gutuma n’indwara y’igikatu itaba icyorezo, urugero nk’umusonga n’indwara z’impiswi.

Izo ndwara zihitana abana bari munsi y’imyaka itanu basaga miriyoni ebyiri buri mwaka. Wari uzi ko gukaraba intoki byonyine bishobora kugabanya ubwandu bw’icyorezo cya Ebola?

None se ni ryari gukaraba intoki biba ari ngombwa cyane kugira ngo urinde ubuzima bwawe n’ubw’abandi?

  • Nyuma yo kuva mu bwiherero,
  • Nyuma yo guhindurira umwana cyangwa se umuvanye mu bwiherero,
  • Mbere na nyuma yo komora igikomere,
  • Mbere na nyuma yo gukora ku murwayi,
  • Mbere yo gutegura ifunguro, kugabura na mbere yo kurya,
  • Nyuma yo kwitsamura, gukorora cyangwa kwipfuna,
  • Nyuma yo gukora ku matungo cyangwa ku myanda yayo,
  • Na nyuma yo guterura imyanda.

Icyakora ntukumve ko gukaraba intoki neza ari ibintu by’umuhango gusa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi batajya bakaraba intoki mu gihe bavuye mu bwiherero rusange. N’iyo hari abakarabye, ntibakaraba neza. None se ubundi wabigenza ute ngo ukarabe intoki neza?

  • Banza utose intoki ukoresheje amazi meza maze ushyireho isabune,
  • Yivugute irete kugeza igihe ifuro riziye,
  • Ibuka gutonora inzara, gukunyura ibikumwe, inyuma y’ibiganza no hagati y’intoki,
  • Komeza kwikunyura hashire nibura amasegonda 20,
  • Iyunyuguze ukoresheje amazi meza,
  • Hanyuma umutsa intoki ukoresheje isume isukuye.

Nubwo ibyo bisa n’ibyoroheje, bishobora kurinda indwara kandi bikarokora ubuzima.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities