Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije gahunda yiswe ”Youth Leadership Development program (YLDP)” igamije gutegurira urubyiruko ejo heza binyuze mu kwihangira umurimo no gukunda igihugu.
Muri iri shuri hari gahunda y’Urubuga rw’abana (Space for Children program) igenewe abana bo mu mashuri abanza hakaba na gahunda y’abafashe kuba ba rwiyemezamirimo (Make them Job Creators program) igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye (secondary schools).
Izi gahunda zombi zibera muri IPRC East buri mwaka mu biruhuko birebire, zikamara ukwezi kumwe, uyu mwaka wa 2016 zatangiye kuya 21 Ugushyingo.
Umuhuzabikorwa w’izi gahunda, Byukusenge Pierre Celestin, avuga ko Space for Children yitezweho umusaruro ushimishije kuko ifasha abana gukundishwa umwuga hakiri kare kugira ngo bizabafashe gukora amahitamo neza birinda guhuzagurika. Ibi ngo bifungura amaso abana hakiri kare, bagakura bumva akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
Agira ati “Ibi bizahindura imyumvire itari iyo bamwe babonaga ko imyuga n’ubumenyingiro byigwa n’ababuze ahandi berekeza ari amaburakindi; aba bana bo bazakura bakunze imyuga n’ubumenyingiro kuko bazaba baramenye akamaro kabyo hakiri kare.”
Byukusenge avuga ko Make them Job Creators izafasha abanyeshuri nibamara kubyiga neza bazaba babona amahirwe abakikije bashoramo imari, bakazamenya gucunga neza umutungo, gupiganirwa amasoko, bityo ngo nyuma y’igihe runaka nibajya kwikorera imirimo yabo bazaba bafite ubumenyi buhagije ngo babikore neza.
Akomeza avuga ko abanyeshuri babona ubumenyi intambwe ku yindi kandi mu bikorwa, atari mu magambo gusa, kandi hatumirwa ba rwiyemezamirimo bigejeje ku bintu bifatika, bakabaganiriza uburyo batangiye, aho batangiriye, ingorane bagize n’uburyo bagiye bazisohokamo, noneho umwana agatangira gufunguka hakiri kare.
Gasuhuke Eliya ufite umwana muri Space for Children avuga ko yiteze ko iyi gahunda izafasha umwana we gukunda umwuga hakiri kare, gukurana ubushobozi bwo gukora amahitamo aboneye no gukurana indangagaciro nyarwanda.
Agira ati “Ngomba gufasha umwana wanjye ngo inzozi afite zizabe impamo binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo n’iyi. Imyuga berekwa bimufasha muri za nzozi ze hakiri kare, noneho akagenda abona ibyo yiyumvamo akunze azakomeza nakura.”
Mukankuranga Providance na we afite abana bakurikiye gahunda ya Space for Children umwaka ushize, avuga ko yamwereye imbuto kuko asigaye aganiriza abana be bakamubwira ko bakunze imyuga n’ubumenyingiro, n’ibyo bumva bibonamo bashaka kuziga.
Ati “kera twarabatoranyirizaga, ariko ubu umwana arafunguka akabona ubushobozi bwo kwihitiramo.”
Uretse gukundishwa imyuga cyangwa kwigishwa kwihangira imirimo, abagenerwabikorwa muri gahunda ya Space for Children n’iya Make them Job Creators bigishwa akarasisi, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bakora ibindi bikorwa by’itorero, bahabwa ibiganiro bitandukanye bijyanye na gahunda za Leta, ndetse n’ibindi biteganywa muri izi gahunda.

Abana bo muri gahunda ya Space for Children bigishwa indangagaciro na kirazira nyarwanda. (Photo/Courtesy)

Abana bari gukundishwa umwuga wo kubaka. (Photo/Courtesy)

Abana bo muri gahudna ya Space for Children bigishwa akarasisi ka gisirikari. (photo/Courtesy)
