Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Hatawe muri yombi abitwa “Imparata” 43

Abantu 43 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bahawe izina ry’ikibyibirio “Imparata”, batawe muri yombi mu Murenge wa Kabare, nyuma y’ibirego by’abaturage bavuga ko ibikorwa byabo byangizaga imyaka n’ibidukikije.

Amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko aba bantu “Imparata”, bari bamaze igihe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakangiza imyaka irimo urutoki n’amashyamba by’abaturage bo muri aka gace.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Twizeyimana Hamduni, yavuze ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bwa Polisi, inzego z’ibanze n’abaturage. Agira ati: “Uyu munsi rero twafatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage dufata bamwe mu babikora 43, barimo abagura n’abagurisha amabuye yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko, amasuka bakoresha, amapiki, inyundo n’ibindi bikoresho bakoresha.”

Polisi ivuga ko ibikorwa by’aba bantu bitari ikibazo cy’ubucukuzi butemewe gusa, ahubwo ko byanagiraga ingaruka zikomeye ku bidukikije no ku mutekano w’abaturage batuye hafi y’aho bakoreraga.

SSP Twizeyimana yavuze kandi ko uburyo bacukuragamo busiga ibinogo bishobora guteza impanuka cyangwa bikaba indiri y’abakora ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa nk’ibi kugira ngo bafatwe bagashyikirizwa ubutabera.

Ibikoresho birimo amasuka, amapiki n’inyundo byakoreshwaga muri ubu bucukuzi nabyo byafashwe mu bikorwa byo guta muri yombi aba bakekwaho ibi byaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities