Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kinafite Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) mu nshingano zacyo, gisaba abakoresha ubwo bwishingizi gutangira gutanga imisanzu yabo hakiri kare, mu rwego rwo kuzigama ubuzima no kwirinda izindi ngorane bahura na zo mu kwivuza.
RSSB isaba abakoresha Mituweli kujya batangira kwishyura imisanzu yabo kare, mu rwego rwo kwirinda umubyigano wo mu minsi ya nyuma yo kwishyura, ndetse no kwiyorohereza kwishyura amafaranga menshi icyarimwe kuko bashobora kwishyura make make bitewe n’umubare w’abagize umuryango, igihe cyo kwishyura umwaka ukurikiyeho kikazagera nta ngorane bafite.
Nzahumunyurwa Claver, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli muri RSSB, atangaza ko mu bihe byashize hagaragaye abantu banshi bishyuraga ku munota wa nyuma, bityo kubona amakarita yabo bigatinda; bakaba bashishikariza abantu kwishyura kare kuko ari kimwe mu bibafasha gutangira kwivuza umwaka w’ingengo y’imari utangiye aho kurwana no gushaka amakarita yabo.
Agira ati «Muri uyu mwaka tugana ku musozo hagaragaye abantu benshi bashaka amakarita yo kwivurizaho. Twasanze imwe mu nzira zo gukemura ibyo bibazo ari uko abantu bafite ubushobozi batangira kwishyura imisanzu n’amakarita yabo agahita yongererwa agaciro batiriwe bategereza.»
Nzahumunyurwa akomeza atangaza ko kwishyura Mituweli kare bifasha abantu guhangana n’amafaranga menshi batangira icyarimwe cyane cyane abafite imiryango irimo abantu benshi, ku buryo umwaka utangira bararangije gutanga imisanzu yabo kandi baragiye batanga make.
Ikindi ni uko mu rwego rwo kunoza imikorere, uwishyuye Mituweli kare abona ikarita ye bitamugoye kandi atagombye gutonda umurongo ayishaka, kuko byatumaga hari n’abarara ijoro ndeste bagataha batazibonye. Abishyuye kare amakarita yabo azajya ahita yongererwa agaciro.
Agira ati «Ntidushaka uriya mubyigano abantu bashaka amakarita mu minsi ya nyuma, kuko kwishyura kare birinda umuvundo.»
Avuga kandi ko umuntu utarishyuye umwaka wa 2016/2017 atazagira uburenganzira bwo kwishyura 2017/2018, bityo rero abataratanga amafaranga y’uyu mwaka basabwa gukemura ibibazo byabo kare kugira ngo batazahura n’ingorane zo kutakira amafaranga yabo.
Agira ati “Ntawemerewe kwishyura muri aya mezi umwaka wa 2017-2018 atarishyura aya 2016-2017; icyo gihe azategereza ko uyu mwaka ubanza kurangira, akabona kwishyura.”
Abashinzwe Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) mu Kigo cy’Ubwishingizi basaba abantu gutangira gutanga imisanzu yabo ya Mituweli y’umwaka 2017/2018, kandi umuntu ashobora gutanga make ku buryo umwaka uzajya gutangira muri Nyakanga 2017, amafaranga yose basabwa y’umuryango wabo yararangiye gutangwa.
Buributsa kandi abafite ibibazo by’ibyiciro by’ubudehe kwihutira kubikosoza kugira ngo uyu mwaka uzajye gusoza ibibazo byabo byarakemutse kuko kwishyura Ubwisungane mu kwivuza bijyana n’icyiciro cy’ubudehe umuryango ubarizwamo.
Bashishikariza abarangije kwishyura kujya bibuka gufata ikarita yabo yo kwivurizaho kuko ariyo itanga uburenganzira bwo kwivuza, kandi bakibuka no guteza kashe kugira ngo bagaragaze ko zuzuje ibisabwa, ihabwe agaciro kugira ngo umunyamuryango yivuze.
Abantu bashobora kwishyura binyuze kuri Konti ziri mu mabanki akorana na RSSB, Umurenge SACCO, kimwe n’uko ubu bashobora gukoresha MobiCash.
Rene Anthere

Nzahumunyurwa Claver, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli muri RSSB (Photo/Panorama)

Itangazo rya RSSB rikangurira abantu kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.
