Ku kiyaga cya Kivu nta byambu biteye imbere bihagaragara mu gihe gikoreshwa mu bwikorezi haba gutwara ibintu n’abantu. Ibi bikagira ingaruka ku bakora ingendo zo mu mazi. Amafaranga yo kubaka ibyambu bibiri bigezweho agera kuri Miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda, azatangwa na TMEA.
Abakoresha ikiyaga cya Kivu mu ngendo baravuga ko itwara ry’abagenzi rikiri hasi cyane kubera ko nta bikorwaremezo nk’ubwato ndetse n’ibyambu byubatswe; ibi ngo binabagiraho ingaruka zirimo no kurara mu mazi.
Nk’uko tubikesha RBA, ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, kiremeza ko imirimo yo kubaka ikiciro cya mbere k’ibyambu bigezweho ku kiyaga cya Kivu izaba yarangiye mu kwezi kwa Kamena 2021.
Mu masaha cyane cyane ya mu gitondo, abaturage bavuye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburengerazuba, baba batega ubwato berekeza ahantu hatandukanye. Hakoreshwa ubwato bukozwe mu mbaho kandi butihuta, ariko nanone igihangayikisha kurushaho ngo ni amasaha bamara mu mazi kuko hari n’ubwo bayararamo.
Usibye ubwato buke kandi buto cyane butwara abagenzi, na bwo buba budashobora kugera mu turere turi kure kubera imbaraga nke zabwo, mu kiyaga cya Kivu habonekamo ubutwara imizigo nka sima, umucanga, inzoga, amakoro n’ibindi bicuruzwa. Kubera kutagira ibyambu bigezweho abatwara bene ubu bwato basobanura ko bagorwa no kubona aho baparika ibi bikaba byabatera impanuka.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko haramutse hubatswe ibyambu bigezweho byahindura ku buryo bukomeye ibijyanye n’ubucuruzi, koroshya ingendo kandi ubukeraragendo bukaguka kurushaho, dore ko hari n’abiyambaza ubwato mu gihugu cya Kongo cyane cyane iyo berekeza Rusizi cyangwa Rubavu.
Mu mushinga mugari wo kubaka ibyambu mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu, hateganywa ko mu kwezi kwa kane ubwato butwara abantu 30 na toni 3 z’ibicuruzwa buzaba bwageze mu kivu, na ho ubutwara abantu 150 na toni 10 buhagere mu mpera z’uyu mwaka.
Ibi bizajyana n’uko icyambu cya Rusizi na Rubavu bigomba kuba byuzuye mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha nk’uko RTDA ibitangaza.
Miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe na TMEA ni zo zizakoreshwa muri uyu mushinga wo kubaka ikiciro cya mbere kigizwe n’ibyambu 2, na ho ibisigaye bizabe byuzuye mu mwaka wa 2022.
Usibye ibi byambu bizatanga akazi ku bantu bantu benshi, harateganywa gushyiraho ikigo kizigisha gutwara ubwato, kubuteranyiriza mu Rwanda, kubukanika n’indi mirimo ijyanye no kubwitaho.
Panorama
