Abatuye Umujyi wa Rubavu bavuga ko n’ubwo bamaze imyaka myinshi amazi meza muri uyu mujyi ari ikibazo cy’ingutu, biteze ikemuka ryacyo ku buryo burambye mu minsi mike. Ibi babishingira ku mirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II, ibigega bitandukanye n’imwe miyoboro mishya kandi migari babona yatangiye gushyirwaho hirya no hino. Uyu mushinga uzatwara miliyoni 14,68 z’amadolari ya Amerika.
Gasengeri Benoit utuye mu kagari ka Mbugangari, yagize ati: “Hari ubwo amazi wasangaga tuyabona kabiri mu kwezi cyangwa tukanayabura burundu, wabaza ugasanga yagarukiye ruguru y’aho dutuye ngo kuko yabaye makeya. Ibi byatugiragaho ingaruka zitandukanye kuko wasangaga tuyabona aduhenze bityo ntitubashe kunoza isuku haba mu ngo ndetse no ku mibiri yacu ku buryo bwuzuye.”
Yongeraho ko nyuma yo kwibonera aho ibikorwa birimo kubaka uruganda rushya, ibigega ndetse n’amatiyo mashya arimo gushyirwa mu miyoboro biteze ikemuka rirambye ry’iki kibazo bamaranye imyaka itari mikeya.
Ibi kandi abihuza na Mukamusoni Ancilla utuye mu kagari ka Byahi, wagize ati: “Njyewe kuva natura muri uyu uyu mujyi wa Rubavu amazi tuyabona kabiri mu cyumweru gusa aho usanga byaradusabye kugura ibijerekani byinshi kugira ngo tubashe kwiteganyiriza kuko hari n’ubwo aza nka rimwe mu kwezi waba utarazigamye ugasanga uryagura aguhenze.”
Yongeraho ko mu gihe ukeneye amazi mu gihe Atari kuboneka hafi aho bigusaba gutuma igare rikaguca hagati y’amafaranga magana abiri ndetse na maga ataru ku ijerekani bityo ugasanga kubona ahagije umuryango bisaba mafaranga Atari makeya yakabaye akora ibindi.

Uruganda rw’amazi rwa Gihira II rwubakwa na WASAC rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi meza mu mujyi wa Gisenyi (Ifoto/Rubavu District)
Ashingiye ku kuba imirimo igeze ku kigero gisaga 65 ku ijana ndetse ikomeye izaba ariyo yahereweho. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yizeza abatuye Umujyi wa Rubavu ndetse n’abawugendamo ko ikibazo cyo kutagira amazi ndetse no kuyabona ku buryo budahoraho muri bimwe mu bice byawo kizasigara ari amateka guhera mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nyuma yo kuzuza uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse no gusana imiyoboro muri uyu mujyi ku burebure bwa kilometro zisaga 100.
Yagize ati: “Nibyo koko abatuye Umujyi wa Rubavu ntabwo bigeze bahwema kugaragaza ikibazo cy’amazi adahagije kuko bayabon iminsi mike mu cyumweru kubera kuyasaranganya ndetse yewe ko hari n’aho atajyaga agera. Ibi byose bishingiye ku kuba ubwiyongere bw’abaturage muri uyu mujyi butaragiy bujyana no kwagura ibikorwa remezo by’amazi. Icyo nk’Ubuyobozi bw’Akarere tubizeza ni uko ku bufatanye na WASAC mu mushinga wo kubaka uruganda rwa Gihira ya II, kuvugurura urusanzwe rwa Gihira ya I, gusana ndetse no kwagura imiyoboro ku birometero birenga ijana muri uyu mujyi, bizatuma iki kibazo gisigara ari amateka.”
Yongeraho ko uretse uru ruganda hari n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kongera ibikorwa remezo by’amazi no mu mirenge y’icyaro mu rwego rwo kurushaho gushimangira no kwimakaza isuku haba ku mubiri ndetse no mu ngo muri rusange.
Kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse no gusana urusanzwe byatangiye kubakwa ku wa 24 Mata 2018 aho imirimo igomba kumara amezi 18 bityo ikarangira ku wa 24 Mata 2020 itwaye amadolari y’Amerika asaga miliyoni 14,68.
Placide/Rubavu
