Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

PAC yabajije iby’amafaranga yakoreshejwe mu muhanda Rusizi-Bugarama ukaba utarakemura ikibazo cy’abawukoresha

RTDA yabajijwe iby'umuhanda wa Rusizi-Bugarama washowemo amafaranga menshi ariko na nubu ukaba utararangira

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bwisobanuye imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC) ku mafaranga arenga miliyoni 392 Frw yakoreshejwe mu bikorwa byo gusana umuhanda Rusizi-Bugarama, mu gihe abaturage bavuga ko ugikomeje kugira ibibazo bikomeye by’imigendere.

Iki kibazo cyagarutsweho mu nama PAC yatangiyemo gusuzuma amakosa n’ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025. Abadepite bagaragaje impungenge zishingiye ku kuba amafaranga menshi yarakoreshejwe, nyamara imiterere y’umuhanda ikigaragaza ko utaragerwaho n’igisubizo kirambye.

Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yashatse kumenya niba RTDA ibona ko ibikorwa byakozwe bihuye n’agaciro k’amafaranga yashowemo. Mu gusubiza, Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko amafaranga yakoreshejwe atari menshi ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo umuhanda ukorwe neza, asobanura ko bakoze ibikorwa byihutirwa ku bice byari byarangiritse cyane.

Yagize ati: “Twagiye tureba uduce twangiritse tukaba ari two dushyiramo laterite ahandi tukagenda dusiba ibinogo.”

Yakomeje asobanura ko ikibazo gikomeye RTDA ihura na cyo ari ubushobozi buke bw’ingengo y’imari ihabwa bwo gusana imihanda, bigatuma hitabwaho gusa ahari ikibazo gikomeye kurusha ahandi.

Ati: “Iyo urebye ingengo y’imari yo gusana imihanda tuba dufite duhabwa kimwe cya kabiri (1/2) cyayo. Nk’ubu iyi mihanda murimo kutubazaho twari twasabye miliyiri 120, ariko ayo baduhaye ni make kure cyane y’ayo.”

Ku kibazo cy’uko laterite yashyizwe muri uwo muhanda isa n’itamaramo igihe, Munyampenda yavuze ko imiterere y’uyu muhanda n’imodoka nyinshi ziwunyuramo bituma ibikorwa byo kuwusana bidatinda kugaragaza ibibazo bishya.

Yagize ati: “laterite ijyamo ntitindamo, iyo wakoresheje laterite bisaba kongera kuhakora buri nyuma y’amezi abiri.”

Bamwe mu badepite bagaragaje ko uburyo bwo gusana bwakoreshejwe butatanga igisubizo kirambye. Depite Berthelemy Karinijabo yavuze ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa bugatuma umuhanda umara igihe kirekire utarangirika.

Ati: “Kuba ayo makuru mwari muyafite, mwari gushyiramo imbaraga bigakorwa neza. Kuki mwemeye gushyiramo laterite imara ukwezi kumwe cyangwa abiri kandi hari iyo mwashyiramo ikamara amezi atandatu?”

Mu kwisobanura, RTDA yavuze ko gukoresha uburyo burambye byari gusaba amafaranga menshi n’ibikoresho byihariye birimo imashini zisya amabuye n’ibindi bikoresho bihenze, ibintu byari birenze ubushobozi bwari buhari muri icyo gihe.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje kandi ko hari gahunda yo gutangira kubaka uyu muhanda mu buryo burambye hakoreshejwe kaburimbo, ibikorwa biteganyijwe gutangira muri Mutarama 2027. RTDA ivuga ko icyo gihe ikibazo cy’uyu muhanda kizaba gikemuwe ku buryo burambye.

Usibye umuhanda Rusizi-Bugarama, PAC yanabajije RTDA ku mikorere n’imicungire y’umutungo wa Leta mu yindi mihanda myinshi yo hirya no hino mu gihugu. RTDA yo ikomeza kugaragaza ko ibibazo byinshi biterwa n’ingengo y’imari idahagije ndetse n’igihe kirekire gisabwa kugira ngo amafaranga y’imishinga arekurwe.

RTDA yabajijwe iby’umuhanda wa Rusizi-Bugarama washowemo amafaranga menshi ariko na nubu ukaba utararangira

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities