Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazemera na rimwe ko amateka yarwo asobanurwa cyangwa akagorekwa hashingiwe ku nyungu z’abantu bamwe, ahubwo ko ukuri gukwiye gushingira ku bimenyetso, ubushakashatsi n’amasomo igihugu cyubakiraho ejo hazaza.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu nama nyunguranabitekerezo yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na we na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abayobozi batandukanye. Ibiganiro byibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Urugamba rwo kuyihagarika.
Perezida Kagame yavuze ko amateka akunze kuvugwaho impaka bitewe n’uko abantu bayarebera mu nyungu cyangwa mu ruhare bagize mu byabaye.
Yagize ati: “Amateka y’igihugu nk’icyacu n’ibyo twanyuzemo, harimo byinshi abantu ndetse bahindura bikaba uko bitari biri cyangwa bikwiriye kuba. Bibamo impaka nyinshi birumvikana, bifite ishingiro kuko uko umuntu yumvise bimwe si ko undi abyumva, bitewe n’uruhare abantu baba barabigizemo cyangwa babifitemo, bitewe n’inyungu biba byarahereyeho wenda mbere, n’iyo byaza kugaragara nyuma ko mu by’ukuri izo zitari inyungu zikwiriye gutuma abantu bakora ibintu bimwe mu mateka.”
Yashimangiye ko ukuri kutagomba guteshwa agaciro cyane cyane iyo gushingiye ku bimenyetso cyangwa ku buhamya bw’ababyemeye ubwabo.
Ati: “Hari n’ukuri ubundi kutasubizwa inyuma cyangwa kutasubirwaho, kubera ibimenyetso. Cyangwa se harimo n’ibyo bimenyetso abantu bamwe biyemerera bati ‘Ibi ni byo! Ibyo navuzweho, ibyo mvugwaho ni byo.’” Yongeyeho ko iyo ukuri kwamaze kugaragara, ikiba gikwiye ari ukwigira ku mateka aho gukomeza impaka zidafite ishingiro.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahaye abantu umwanya uhagije wo kuganira ku mateka no gukora ubushakashatsi, ariko ko bidakwiye guhinduka inzira yo kuyagoreka. Yagize ati: “Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva, kutari uko akwiriye kuba ari. Izo mpaka zose zikwiriye kubona umwanya zikaba, ubushakashatsi buba, ibintu byinshi biba biganisha ku gushakisha ukuri, rwose bikwiye umwanya uhagije.”
Yasoje agaragaza ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kwemera amateka yabo uko ari no kuyakuramo amasomo yo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’ukuri. Yanaburiye ko igihe ibiganiro cyangwa imyitwarire byaba bigamije gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo, bitazihanganirwa. Ati: “Iyo ubonye bigeze ahantu bigiye gufata indi sura ishobora gusubiza abantu mu mateka tuzi mabi, ‘Apana’! Ukata umurongo pe! Uwurenga akabyishyura. Ntacyo twishisha kuri icyo rwose!”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Nama Nyunguranabitekerezo

















































































































































































