Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira umurwa mukuru Kigali ndetse ukanaba umwe mu itagiraga Gare iwubereye aho wasangaga imodoka zibyiganira muri Gare nto ihasanzwe n’ubwo Ubuyobozi bw’Akarere bwizeza ko iki kibazo kigiye gukemurwa n’umushinga wo kubaka Gare izatwara iwubereye.
Nk’uko bamwe mu batuye uyu mujyi n’abawugana babitangarije Ikinyamakuru Panorama, urujya n’uruza muri uyu mujyi ntabwo rujyanye n’ingano ya Gare ufite, bagasaba ko mu gihe hakomeje gukorwa imihanda muri wo hanatekerezwa uko hashyirwa Gare iwubere.
Uwanyirijuru Jean Baptiste, ukora mu kigo cy’ubwikorezi Kigali Coach, avuga ko ubuto bwa Gare yo muri uyu mujyi butuma batabangamira abagezni gusa ahubwo bugera no ku bashoferi. Ati: “Ubuto bw’iyi gare bugora abagenzi ndetse n’abashoferi kuko nk’uko nawr wayibonye nta kigo cy’ubwikorezi cyemerewe kwinjizamo imodoka zirenze imwe kuko ihita yuzura, abashoferi tuba dushatse iyo duparika dutegereje guhamagarwa ndetse n’abagenzi bakaba bicwa n’izuba kandi bakabaye bicaye mu modoka mu gihe bategereje guhaguruka.”
Yongeraho ko n’ubwo na Gare y’umurwa mukuru Kigali ya Nyabugogo abona idahagije iya Rubavu yo ikabije kuba ntoya agasaba ko Akarere gashyira umushinga wo kuyubaka mu yihutirwa kuruta iyindi.
Ibi abihuza na Mutuyimana Ignace, umugenzi twasanze muri iyi gare ugira ati: “Iyo uje gutega imodoka hano ugasanga bigusaba gutegereza uhura n’ibibazo bikomeye,nawe se ko ntaho guhagarara nduzi ko kwicara byo utakwirirwa ubibaza kubera ubuto bwayo.”
Agaragaza ko akunda kuza kuruhukira muri uyu mujyi wa Rubavu ariko akagaragaza ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu kuwutunganya na Gre ikwiye gushyirwa mu by’ingenzi byihutirwa kugira ngo urusheho kunogera abawutuye ndetse n’abawugenda.

Ahazubakwa Gare ya Rubavu ubu higishirizwa imodoka (Ifoto/Placide).
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, agaragaza ko kubaka iyi Gare biri mu mishanga Akarere gafite yihutirwa mu rwego rwo gutunganya Umujyi nk’umwe mu yunganira Umurwa wa Kigali ndetse mu cyerekezo cyo gukomeza guharanira kuba koko Akarere k’Irembo ry’Igihugu mu Ishoramari n’ubukerarugendo.
Yagize ati: “Urebye uburyo uyu mujyi ungana ndetse n’urujya n’uruza ruwubonekamo uhita ubona ko hakenewe Gare koko iri ku rwego rurenze intoya ihari. Ni muri urwo rwego twiyemeje kwihutisha uyu mushinga aho kugeza ubu n’umushoramari yamaze kuboneka ndetse n’Inama Njyanama y’Akarere nk’urwego rukayobora igafata umwanzuro kugira ngo yubakwe byihutirwa.”
Amara impungenge abatekereza ko hazabaho ikibazo cyo kudindira nk’imwe mu mishanga yo muri aka Karere irimo nk’isoko rya kijayambere rya Gisenyi ashingiye ku buryo inyigo yakozwe neza ndetse n’uburyo buri ntambwe yagiye igenzurwa harebwa niba ikurikije amategeko bitandukanye n’ibyabaye ku isoko rya Kijyambere rya Gisenyi.
Nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, iyi Gare izubakwa mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi aho yigeze no kuba hazwi ku izina rya Nyakabungo kuri ubu hakoreshwa n’amashuri yigisha imodoka, ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari indwi aho Akarere kazagiramo imigabane ingana n’ubutaka gasanzwe kahafite.
Placide/Rubavu
