Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwamuritse imbanzirizamushinga ya gahunda yo kurwanya imvugo z’urwango

Uyu munsi hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imvugo z'urwango

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya imvugo z’urwango, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Uyu munsi waranzwe no gutangiza imbanzirizamushinga wa Gahunda y’Igihugu igamije gukaza ingamba zo guhangana n’imvugo z’urwango no gukumira ingaruka zazo muri sosiyete.

Ibirori byahuje abayobozi b’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, urubyiruko ndetse n’izindi nzego zitandukanye, baganira ku buryo bwo kurushaho kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, banarebera hamwe ingamba zafasha kurwanya imvugo z’urwango cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwaguka.

Gahunda y’Igihugu yo kurwanya imvugo z’urwango (National Action Plan) igamije gushimangira ibikorwa bisanzwe bikorwa mu guhangana n’iki kibazo, kongerera ubushobozi urubyiruko kugira ngo rurusheho kuba intumwa z’amahoro ku mbuga nkoranyambaga no mu yandi masoko y’itumanaho, ndetse no kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo n’ibihuha bishobora guteza amacakubiri.

Imbanzirizamushinga y’iyi gahunda yatangajwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwitonze Mahoro Eric, washimangiye akamaro ko gushyira hamwe kw’inzego zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko imvugo z’urwango zigira uruhare mu guteza amacakubiri, bityo hakaba hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange kugira ngo zikumirwe hakiri kare.

Tariki ya 18 Kamena ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imvugo z’urwango washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2021. Uyu munsi ugamije gukangurira amahanga kurwanya ibikorwa n’amagambo ashobora guteza urwango, amacakubiri n’ibindi byaha bikomeye byibasira inyokomuntu birimo Jenoside.

Mu Rwanda, kwizihiza uyu munsi byabaye umwanya wo kongera kwibutsa akamaro ko kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ko imvugo z’urwango zitabona icyuho muri sosiyete.

Uyu munsi hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imvugo z’urwango

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/27 muri BK Premier League yashyizwe ahagaragara, aho umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa cyenda...

Uburezi

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye ababyeyi gutangira hakiri kare gutegura ibikoresho by’abana, mu rwego rwo kubafasha gutangira umwaka w’amashuri wa 2026-2027 biteguye...

Politiki

Abantu 59 ni bo bamaze gutanga kandidatire zo guhatanira umwanya umwe w’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wasizwe na Depite Icyitegetse weguye kuri...

Urubyiruko

Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye urubyiruko kwifashisha ubumenyi n’ubuhanga rwakuye mu mashuri, rukabuhuza n’indangagaciro...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities