Rene Anthere Rwanyange
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ku wa 8 Gicurasi 2025, yageje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
Inyandiko Minisitiri Murangwa yageje ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi, ikubiyemo gahunda z’iterambere ziteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe giciriritse 2025/2026 na 2027-2028, zijyanye n’ishyirwa mubikorwa rya NST2, ikanagaragaza imirongo migari izagenderwaho mu gutegura umushinga w’Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
Iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026, iteganya ko Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2025/2026 azagera kuri Miliyari 7,032.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 1,216.1 ugereranyije na Miliyari 5,816.4 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2024/2025.
Minisitiri Murangwa yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko izamuka ry’ingengo y’imari y’umwaka 2025-2026 rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, kwagura ibikorwa bya Rwandair, ndetse n’amavugurura yakozwe ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Akomeza agaragaza ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 4,105.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’amafaranga y’u Rwanda; na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 2,151.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026, Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 4,395.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,637.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
