Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Kicukiro: Bamwe mu rubyiruko bumva ko Diyabete ari indwara y’abakuze

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko diyabeti ari indwara y’abakuze kandi abenshi nabo b’abakire, ko bo itabarebe bityo bumva nta mpamvu yo kuyipimisha cyangwa kuyirinda mu bundi buryo.

Ubusanzwe diyabete ni indwara itandura kandi idakira igaragazwa n’uko ibipimo by’isukari mu maraso idakora neza, ishobora kuba nyinshi cyangwa nke… Ibyo bigaterwa n’uko umusemburo wa insirine  ukorwa n’inyama bita impindura uvubura ari muke  cyangwa se mwinshi, umubiri ntuwukoreshe neza ari naho bamenyera ubwoko bwa diyabeti umuntu aba afite.

Ikinyabakuru Panorama.rw cyaganiraga n’urubyiruko rwo ku Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga bashaka kumenya imyumvire bafite ku ndwara zitandura cyane Diabete, indwara yibasiye benshi muri iki gihe. Bamwe muri bo bavuga ko baziko iyi ndwara ikunze kwibasira abakuze n’abato bayifite akenshi usanga barayivukanye.

Bavuga ko nta makuru ahagije bayifiteho, bityo bigatuma batabyitaho ngo bajye kuyipimisha cyangwa ngo babe bayinda.

Nshimwe Florance agira ati “uko numva Diyabete ni indwara iterwa no kunywa isukari nyinshi. Ibi rero bibona abakize ntago bibona buri wese, indi ni uko nk’urubyiruko twebwe tuziko ari indwara y’abakuze. Sinjya ntekereza kujya kwipimisha kuko ntari muri ibyo byiciro byose”.

 Nsengiyumva Jacques  wo mu murenge wa Masaka, agira ati “Erega izi ndwara kuzirwara ni impanuka, ubundi zirwara abakire nibo barya ibyuzuye amasukari; ku bakiri bato biragoye kuzirwara, n’ubwo bavuga ko n’ibi bifumbire turya bizadutera indwara nyinshi”.

Dr Ntaganda Evaliste ukora mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima -RBC, mu ishami rishinzwe indwara zitandura, agira inama abantu kujya bisuzumisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze, kuko izi ndwara iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira.

Agira ati “Dukwiye kwisuzumisha diyabete hakirikare, kuko iyo uyivuje kare ugafata imiti neza, ukubahiriza inama za muganga, urakira. Abatayirwaye bakirinda kuko uretse no kuyirwara hari ni ingaruka nyinshi zishobora kuza ziyikomotseho kandi kuzivura biragorana ndetse biranahenda.”

Ku isi abasaga miyoni 41 bicwa n’indwara zitandura, muri bo 3/4 ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo. Indwara ya diyabete iza ku mwanya wa kane aho  yica abasaga  miliyoni 1,5 buri mwaka .

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities