Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwibutsa abaturage kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushimangira akamaro ko gufata mu mugongo abarokotse no kwirinda icyabababaza.
Ibi n’ibikubiye mu butumwa bwatangiwe mu muganda rusange wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, witabiriwe n’abaturage baturutse mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, aho hanitabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yagaragaje ko igihe cyo kwibuka kigomba kurangwa n’imyitwarire irimo ituze, ubumwe n’ubufatanye, kuko ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo no kongera kwiyubaka.
Yibukije ko buri munyarwanda akwiye kugira ubushishozi mu magambo no mu bikorwa bye, agira ati: “Igihe cyo kwibuka ni umwanya w’ingenzi ku Banyarwanda bose. Ni ngombwa ko buri wese yirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gukomeretsa abarokotse Jenoside, ahubwo dukwiye kurangwa no kubaba hafi no kubafata mu mugongo.”
Yakomeje asobanura ko nubwo nta mabwiriza mashya yashyizweho by’umwihariko muri iki gihe, abaturage basabwa kugira imyitwarire iboneye ijyanye n’icyo gihe cyo kwibuka.
Ubuyobozi bw’akarere bwanasabye inzego zitandukanye zirimo n’abikorera gushyigikira abarokotse Jenoside batishoboye, binyuze mu bikorwa bitandukanye byo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uyu muganda witabiriwe kandi na Donatille Mukabalisa, wagarutse ku nshingano za buri Munyarwanda mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yashimangiye ko iminsi 100 yo kwibuka ikwiye kuba umwanya wo kwegera no guhumuriza abarokotse, aho kubavugisha amagambo cyangwa kubakorera ibikorwa bibakomeretsa.
Yagize ati: “Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, abarokotse Jenoside baba bakeneye amagambo abahumuriza n’abababa hafi. Abagaragaraho amagambo mabi cyangwa ibikorwa bibangamira iki gikorwa bazajya babihanirwa hakurikijwe amategeko.”
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2026, bikazamara iminsi 100, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazibuka abazize Jenoside, banakomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’igihugu.


Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline













































































































































































