Mu gihe agahenge k’iminsi 14 hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran kageze ku munsi wa kabiri, ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Liban birimo gushyira ku musozo ibiganiro byagombaga kubera muri Pakistan.
Abahanga mu by’umutekano n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) batangaje ko ibitero bya Israel bishobora guhungabanya cyane agahenge ndetse bigatera ingaruka ku mahoro arambye mu karere.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje muri Liban bishyira mu kaga gakomeye agahenge ndetse n’imbaraga zigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.
Ku wa Gatatu, Israel yateye igitero gikomeye mu murwa mukuru wa Liban, gihitana nibura abantu 182, abandi benshi barakomereka. Minisiteri y’Ubuzima ya Liban yo ikavuga ko ibi ari ubugizi bwa nabi.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko agahenge hagati ya Washington na Tehran katavuze iherezo ry’urugamba igihugu cye kirwana na Iran, ashimangira ko Israel yiteguye gusubukura intambara igihe icyo ari cyo cyose.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, yanenze bikomeye agahenge n’ibiganiro na Amerika, avuga ko ingingo 3 mu 10 Iran yari yasabye ndetse ziri mu byari byumvikanyweho byamaze kurengwaho.
Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, uteganyijwe kuyobora ibiganiro na Iran muri Pakistan, yavuze ko ubuyobozi bwa Iran ari bwo bufite inshingano zo kumenya niba agahenge kazasenyuka bitewe n’ibiri kubera muri Liban.
Mu gihe ibyo biganiro biteganyijwe ariko, Pakistan yamaze gutangaza iminsi ibiri y’ikiruhuko i Islamabad mu rwego rwo kwitegura kwakira impande zombi mu biganiro bigamije gushaka amasezerano arambye.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza kuba hafi ya Iran kugeza igihe hazaboneka amasezerano nyayo, anaburira ko kutayubahiriza bishobora gukurura ibitero bikomeye kurushaho.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yasabye ko agahenge katagarukira gusa kuri Amerika na Iran, ahubwo ko gakwiye no gushyirwa mu bikorwa muri Liban, ashimangira ko ibibera muri iki gihugu biri kugira ingaruka ku isi yose.

Israel yarenze ku masezerano y’agahenge irasa muri Liban ibishobora kwica aya masezerano
















































































































































































