Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Austin muri Texas, bifatanyije n’abandi baturutse mu mijyi irimo Dallas, Houston na San Antonio mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 25 Mata 2026, kikabera ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Texas (Texas State Capitol), kikaba cyaranabaye amateka kuko ari bwo bwa mbere iki gikorwa cyari kibereye kuri uru rwego rwa Leta. Cyahuje Abanyarwanda baba muri Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda baturutse imihanda itandukanye.
Ibirori byatangiye n’isengesho ryayobowe na Pasiteri Luke Norsworthy uyobora itorero rya Westover Hills Church of Christ, bikomeza byitabirwa n’abayobozi n’abashyitsi b’icyubahiro barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye irimo Ibuka USA.
Nubwo atabashije kuhagera imbonankubone, Senateri wa Leta ya Texas muri Sena ya Amerika, Ted Cruz, yohereje ubutumwa bw’amashusho, agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gikorwa cyo kwibuka.
Mu ijambo rye, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba i Austin, Shema Nziza, yavuze ko iki gikorwa gifite agaciro gakomeye ku Banyarwanda baba muri ako gace, cyane ko cyabereye ahantu h’ingenzi mu miyoborere ya Leta ya Texas.
Yagize ati: “Ni ishema rikomeye kwakira iki gikorwa ku rwego nk’uru. Turashimira Leta ya Texas k’ubufatanye budahwema, bufasha guteza imbere kwibuka, ubumwe n’ubumenyi ku mateka yacu.”
Abitabiriye iki gikorwa bakozwe ku mutima n’ubuhamya bwa Gasore Serge, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagarutse ku buzima yanyuzemo n’uko yarokotse, agaragaza ububabare Jenoside yasize ndetse n’imbaraga zo kongera kubaho.
Muri uwo munsi kandi hatashywe urwibutso rwakozwe na Irene Dusabe, umwe mu barokotse Jenoside utuye i Austin, rugamije gusigasira amateka no kwibutsa abakiriho agaciro ko kwibuka no kubaka ejo hazaza heza.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro by’impuguke, ubutumwa bwo guhumuriza no gufasha abibuka gukomeza ubuzima, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’amadini n’abahagarariye umuryango nyarwanda.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana, mu butumwa bwe, yashimiye Leta ya Texas n’abaturage bayo ku bufatanye bagaragaje mu gushyigikira u Rwanda no kwemera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanibukije ko Texas iri mu bihugu byabaye ibya mbere byagaragaje ku mugaragaro kwemera ayo mateka.
Yasabye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe, gukomeza kwibuka no kubaka ejo hazaza heza, hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Igikorwa cyasojwe n’umwanya wo gusabana, aho abacyitabiriye basangiye amafunguro, baganira banakomeza kubaka umubano uhamye hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri Texas bifatanyije n’ubuyobozi bwabo mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994



















































































































































































