Hari abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushirarungu ruherereye mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, bavuga ko bahura n’ibihano birimo gukubitwa no kwirukanwa mu ishuri igihe batarishyura amafaranga y’ifunguro.
Aba banyeshuri bavuga ko iyo igihe ntarengwa cyo gutanga umusanzu w’ifunguro kigeze batarabona amafaranga, bamwe mu barimu babahana mu buryo bavuga ko bubabangamira.
Umwe muri bo yagize ati: “Baratubwira ngo tuzane amafaranga yo kurya iminsi baba baguhaye yaba itaragera bagafata umukoropesho bakadukubita, nge ejobundi bigeze no kunkubita inkoni yo ku jisho ngiye kubarega barangarura ngo nimbyihorere.’’
Ababyeyi bafite abana kuri icyo kigo na bo bavuga ko bahangayikishijwe n’ayo makuru, bagasaba ko habaho uburyo bwo kuganira ku bibazo by’amikoro aho kubihanira abana.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Dufite impungenge kuko dutinda kubona amafaranga yo kubishyurira ngo barye kandi iyo utinze baramwirukana. Bagafata umwana w’inkumi bakamukubita amabuno akagenda akaba umukara akavuga ati singiye gupfa nzize inkoni.’’
Undi nawe yavuze ati: “Hariya bararenganya abanyeshuri kandi hakaba hari n’igihe uba ufite abana batatu biga ku kigo kimwe mu gihe ukiri kuyashakisha ukabona umwana atashye acumbagira ati mwarimu yankubise ampora amafaranga.”
Aba babyeyi bavuga ko nubwo bemera ko umusanzu w’ifunguro ari ngombwa kugira ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikomeze, badashyigikiye ko abana bahanwa cyangwa bakumirwa mu masomo kubera ibibazo by’amikoro y’imiryango yabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, Umuyobozi wako Kajyambere Patrick yavuze ko agiye gukurikirana ayo makuru kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo, yibutsa ko kwirukana umunyeshuri kubera ibibazo by’amafaranga bidakwiye.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yashyizweho na Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere imyigire no kugabanya ibibazo by’imirire mibi mu bana. Leta itanga inkunga ifasha kugabanya umutwaro ku babyeyi kugira ngo abana babashe kubona amafunguro ku ishuri.
Nubwo iyi gahunda imaze gutanga umusaruro mu burezi, haracyagaragara imbogamizi ku miryango imwe n’imwe ifite ubushobozi buke bwo kubona umusanzu usabwa, ibintu bamwe bavuga ko bikwiye gukemurwa binyuze mu bufatanye no gushaka ibisubizo bitabangamira uburenganzira bw’umwana bwo kwiga.

















































































































































































