Abaturage batatu bo mu Karere ka Rwamagana, barimo abakecuru babiri bafitanye isano ya hafi, bapfuye nyuma yo kunywa inzoga ya kanyanga bavuga ko bari bahawe nk’igisubizo ku bibazo by’uburwayi bwo mu nda.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngendo, Akagari ka Murambi, mu Murenge wa Muhazi, aho amakuru ava mu baturage agaragaza ko abo bakecuru bombi bahuye n’umugabo wari usanzwe acuruza iyo nzoga, akayibaha ababwira ko yabafasha gukira uburwayi bari bafite.
Abapfuye ni abagore babiri b’abakecuru bari bafite imyaka 71 na 68 y’amavuko. Nyuma yo kunywa iyo kanyanga, umwe muri bo yahise amererwa nabi ajyanwa kwa muganga, ariko aza gupfira mu Bitaro bya Rwamagana.
Mu gihe abo mu muryango we bari bagiye kureba uko mugenzi we amerewe no kumumenyesha iby’urupfu rw’uwo bari basangiye ikibazo, basanze na we yamaze gupfa.
Icyatunguranye kurushaho ni uko bukeye bwaho n’umugabo wari wabahaye iyo nzoga, Kaburame w’imyaka 53, na we yaje gupfa, bikomeza gutera urujijo rw’iyo kanyanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemeje aya makuru, avuga ko inzoga banyweye yari yaturutse mu Karere ka Kayonza.
Yagize ati: “Banyweye kanyanga bari bavanye muri Kayonza, uwo mugabo wayibagurishaga na we yapfuye. Ubu abantu batatu nibo bamaze gupfa harimo abakecuru babiri bafitanye isano ya bugufi.’’
Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Ubutumwa tubaha ni ukwirinda inzoga z’inkorano aho ziva zikagera, kwirinda kanyanga kuko iri kubatwara ubuzima, birinde ibigage benga bitizewe neza isuku, kwirinda izonga z’inkorano zose ndetse bajye banywa inzoga zikorwa n’inganda zizwi zizewe ziba zanakorewe ubuziranenge ku buryo ntawe zagiraho ingaruka.’’
Iki kibazo kije gikurikira ibindi byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu mezi ashize, abantu barenga 25 bahitanywe n’inzoga nk’izi, bituma inzego za Leta zitangiza ibikorwa byo kuzirwanya no kuzimena.
Mu Karere ka Rwamagana honyine, hafashwe kandi hangizwa litiro nyinshi z’inzoga zitemewe zakorwaga hifashishijwe ibintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, birimo isabune, amajyane n’ibindi bidakwiye gukoreshwa mu gutunganya ibinyobwa.
Abayobozi bakomeje gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bacuruza izi nzoga kugira ngo hakumirwe ibindi byago bishobora guterwa n’ibinyobwa by’inkorano.

















































































































































































