Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko impinduka zikorwa mu buyobozi zishingira ku mikorere n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano, agaragaza ko hari igihe abayobozi bahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko ntibahindure imikorere yabo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2026 nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya bagize Guverinoma ndetse n’abahawe indi myanya ikomeye mu nzego z’igihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko inshingano z’ubuyobozi zisaba gukorana umurava no gukurikirana gahunda zemejwe kugeza zishyizwe mu bikorwa. Yagaragaje ko ikibazo kitari ukubura ubushobozi ahubwo akenshi gituruka ku kutita ku nshingano no kudakosora amakosa agaragara.
Yagize ati: “Naho impinduka nk’izi, ahubwo ndetse birashoboka ubundi birashoboka ko zaba ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko rimwe na rimwe abayobozi bemeranya ku bikorwa bigomba gukorwa mu nama za Guverinoma, bagashyiraho igihe bizagerwaho, ariko igihe cyo kubishyira mu bikorwa kikagera ugasanga hari n’abatacyibuka inshingano biyemeje.
Ati: “Dore aha ngaha ni ho tugirira inama za guverinoma. Tukajya umugambi, tukavuga ngo ‘tugiye gukora iki’ ndetse umuntu akagiramo uruhare, buri wese agatanga igitekerezo, tukabyemeza, ibyangombwa byose bihari. Wenda byagombaga gutwara amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu, habaho no kwibutsa ngo ‘Ariko tugeze hehe kuri bya bindi?’, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho tugeze.”
Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bukomeza kwihanganira amakosa runaka mu rwego rwo guha umuntu amahirwe yo kwikosora, ariko ko iyo ayo makosa akomeje kwisubiramo biba ngombwa gufata izindi ngamba.
Yakomeje agira ati: “Iyo ndwara yo irakabije. Ariko habaho kwihangana ku bayobora ibyo bikorwa, abayobora abantu. Ubwa mbere urabyihorera, ukabona ko nyine ari intege nke umuntu yagize, ari mu makosa, abantu bakora amakosa, birashoboka. Ubwa kabiri ikosa nk’iryabaye ubushize rikongera rikaba, ukongera uti ‘Ariko se habaye iki ko ubushize twari twabikosoye?’ Ubwo na bwo wenda ukamwihorera.”
Yasobanuye ko iyo ikibazo gikomeje kugaragara inshuro nyinshi, ubuyobozi bufata icyemezo cyo gushaka abandi bashobora gukora neza izo nshingano, kuko igihugu gifite abantu benshi bafite ubushobozi bwo kuyobora.
Ati: “Iyo bibaye ubwa gatatu, ndetse rimwe biba bwa kane, haba hari ikibazo gikomeye. Icyo rero ni ho abantu bashobora gufata ibyemezo. Hari abashobora kubireka gutyo, bikaba umuco…Ubwo rero kwihangana hari ubwo bigarukira aho, ba Banyarwanda bandi navugaga, na bo tuzi bashobora gukora nk’ibyo dukora hano, urongera ukabashakamo ukareba, ni nde waza na we agatwara igihe mbere y’uko imico mizima imunanira?”
Perezida Kagame yagaragaje ko hari abayobozi bashya bahabwa amahirwe yo gukorera igihugu bagakora neza, ibyo bikaba bishimangira ko igihugu gifite abantu benshi bashoboye.
Yagize ati: “hari abakunda, bikagenda neza uko bikwiye, ibyo ni byiza, turabishimira iteka.”
Mu gusoza, yasabye abayobozi baherutse kurahira gukomeza kuzirikana indahiro bagiriye igihugu, bakarangwa n’ubunyangamugayo, umurava no gushyira inyungu z’abaturage imbere, kuko imikorere myiza igirira akamaro igihugu ndetse n’abayobozi ubwabo.

Perezida Kagame yasobanuye impamvu bamwe mu bayobozi bakurwa mu nshingano batarazimaramo igihe kirekire

















































































































































































