Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yatoye ibihugu bitanu bizinjira mu Kanama k’Umutekano ka Loni nk’abanyamuryango badahoraho, mu gihe cya manda y’imyaka ibiri izatangira ku wa 1 Mutarama 2027.
Mu matora yabaye ku wa Gatatu, Zimbabwe ni yo yatorewe guhagararira Afurika nyuma yo kwiyamamaza idafite uwo bahanganye. Izifatanya na Austria, Kyrgyzstan, Portugal ndetse na Trinidad and Tobago mu bagize aka kanama gashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Kyrgyzstan yanditse amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere izaba ibonye umwanya muri uru rwego rukomeye rwa Loni kuva yaba umunyamuryango w’uyu muryango mu 1992.
Mu itsinda ry’ibihugu by’u Burayi bw’Iburengerazuba n’ibindi bifatanya na byo, u Budage bwari bwakoze ubukangurambaga bukomeye bushaka uyu mwanya, ariko byarangiye buje ku mwanya wa gatatu mu matora yahatanirwagamo imyanya ibiri gusa.
Zimbabwe izasimbura Somalia, igihugu gisanzwe gihagarariye Afurika muri akakanama. Akanama k’Umutekano ni rwo rwego rwa Loni rufite ububasha bwo gufata ibyemezo bifite agaciro mu mategeko mpuzamahanga, birimo gufatira ibihugu ibihano cyangwa kwemeza ikoreshwa ry’ingabo mu bihe runaka.
Ibihugu bya Denmark, Greece, Pakistan na Panama bizasoza manda zabyo mu mpera za 2026, bityo bisohoke muri iri kanama. Ku rundi ruhande, Bahrain, Colombia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Latvia na Liberia bizakomeza kuba abanyamuryango kugeza mu mpera za 2027, bikazafasha mu gukomeza ibikorwa n’imyanzuro iri kanama risanzwe rikurikirana.
Akanama k’Umutekano ka Loni kagizwe n’abanyamuryango 15, harimo ibihugu bitanu bihoraho ari byo u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu bifite uburenganzira bwihariye bwo guhagarika cyangwa gutesha agaciro icyemezo icyo ari cyo cyose binyuze mu bubasha bwa veto.

















































































































































































