Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

DRC: Kubura ibiribwa bikomeje gutuma abarwayi ba Ebola batoroka ibigo by’ubuvuzi

Abari mu bigo byita ku barwayi ba Ebola muri RDC bakomeje guhura n'ikibazo cy'inzara bigatuma batoroka

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryagaragaje impungenge ziterwa n’ibura ry’ibiribwa riri kwibasira abarwayi n’abashyizwe mu kato, bikaba biri mu bituma bamwe bava mu bigo by’ubuvuzi batarakira.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri DRC agaragaza ko abantu barenga 150 bamaze gutoroka ibitaro, amavuriro n’ibigo by’akato kubera ikibazo cyo kutabona amafunguro ahagije. Muri abo harimo abarwayi 11 bavuye mu Bitaro bya Bambu biherereye mu Ntara ya Ituri, ahafatwa nk’izingiro ry’ikwirakwira rya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Ishami rya WFP rivuga ko ikibazo cy’ibiribwa cyabaye kimwe mu bibazo bikomeye biri gukoma mu nkokora gahunda yo kurwanya iki cyorezo, cyane cyane mu bice by’Iburasirazuba bwa Congo byibasiwe cyane n’iyo ndwara.

David Stevenson, uhagarariye WFP muri DRC, yavuze ko abaturage, abarwayi ndetse n’abakora ibikorwa byo guhangana na Ebola bakomeje gusaba ubufasha bw’ibiribwa ku rwego rutigeze rubaho mbere. Ati “Sinari narabibonye mbere.”

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, WFP yatangaje ko yatangiye gahunda yo kugeza amafunguro ateguye neza ku bigo by’akato n’ahari kuvurirwa abarwayi ba Ebola kugira ngo hafashwe abakomeje kugirwaho ingaruka n’iki kibazo.

Olivier Nkakudulu, umwe mu bagize itsinda rishinzwe gukurikirana no kurwanya Ebola mu Ntara ya Ituri, yavuze ko gahunda zo gushyira abantu mu kato zidashobora gutanga umusaruro igihe abo bireba badafite ibibatunga.

Yagaragaje ko kubuza abantu gusohoka kandi badafite ibyo kurya bishobora gutuma birengagiza amabwiriza y’ubuzima, bikongera ibyago byo gukwirakwiza indwara.

Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yatangiye kugaragara muri DRC muri Gicurasi 2026. Guverinoma y’icyo gihugu ivuga ko kugeza ubu abantu 896 bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe 232 bamaze guhitanwa na cyo.

Impuguke mu buzima zigaragaza ko usibye ubuvuzi n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’indwara, gufasha abaturage kubona ibiribwa bihagije na byo ari kimwe mu by’ingenzi byafasha kugenzura iki cyorezo no gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abarwayi n’abari mu kato.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities