Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa gukoresha ubumenyi n’indangagaciro rwasigiwe n’iri torero, rukabishyira mu bikorwa aho ruzaba ruri hose, aho kubisiga aho rwaherewe amahugurwa.
Ibi yabivuze ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, ryabereye mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare i Gabiro. Iri torero ryamaze iminsi 40, ryibanda ku ndangagaciro z’ubunyarwanda, amateka y’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe menshi yo kwiteza imbere no kugira uruhare mu kubaka igihugu, ariko ko muri urwo rugendo rushobora guhura n’ibishuko n’ibirangaza. Yasabye ko indangagaciro n’ubutore rwahawe mu Itorero byaba umusingi wo gufata ibyemezo bikwiye mu buzima bwa buri munsi. Yagize ati: “Kenshi muzasanga gukora igikwiye bizaba bigoye. Aho rero ni ho indangagaciro n’ubutore byanyu bizagaragarira.”
Yibukije urubyiruko ko ubumenyi rwungukiye i Gabiro bugomba kurenga aho rwahuguriwe, bukagera mu miryango, ku mashuri, ku kazi no mu baturanyi. Ati: “Muramenye iyo mpamba mwahawe ntimuyisige hano i Gabiro. Ahubwo muyitwaze aho mugiye mu miryango yanyu, ku ishuri, mu kazi, mu baturanyi banyu, ndetse n’ahandi hose muzajya.” Muri ayo mahugurwa, uru rubyiruko rwigishijwe indangagaciro zirimo disipulini, kwihangana, gukorera hamwe no kuba inyangamugayo, ndetse runasobanurirwa amateka y’u Rwanda.
Dr. Nsengiyumva kandi yavuze ko igihugu gifite icyizere ku rubyiruko, kubera impano, ubushake n’amahirwe rufite yo kugira uruhare mu iterambere. Yagize ati: “Ibyo mukeneye byose kugira ngo mube indashyikirwa mu buzima bwanyu no mu gihugu cyanyu murabifite.” Yasabye urubyiruko kwakira icyo cyizere rukagihinduramo imbaraga zo gukora no kugera ku ntego. Ati: “Ndifuza ko muva hano uyu munsi icyo cyizere tubafitiye mucyiyumvamo, kandi mukacyitwaza aho muzajya hose.”
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ryitabiriwe n’urubyiruko rurimo Abanyarwanda batuye mu mahanga, abarangije amashuri mpuzamahanga mu Rwanda ndetse n’abandi batoranyijwe baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu. Iri torero ryari rigamije kurushaho kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu mibereho n’iterambere by’u Rwanda.

























































































































































































