Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika

Bamwe mu bana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare ubwo bari bagiye mu bizamini bya Leta.

Mu bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, batsinze neza ibizamini bya Leta. Imbabazi nk’izi zatanzwe umwaka ushize ku bana nabwo bitwaye neza mu bizamini bya Leta bari bafungiye muri iyi gereza.

Ikemezo k’imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika cyasohotse mu byemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe, yateranye ku wa 28 Mutarama 2020, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ingingo ya 2 y’ibyemezo by’iyi nama iragira iti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko aba bana uko ari 18, barimo 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza icyiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.

Abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari muri Gereza ya Nyagatare 8 kuri 12 babonye amanota yo mu kiciro cya mbere, bane basigaye babona ayo mu kiciro cya kabiri. Na ho batandatu bakoze ibizamini bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwe wenyine ni we waje mu kiciro cya kabiri, abandi batanu bari mu kiciro cya mbere.

Kuva mu 2016 abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta. Abamaze gukora ibyo bizamini uko ari 75 nta n’umwe uratsindwa; byatumye bahabwa amahirwe yo kwiga amasomo bari hanze ku Mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities