Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Bamwe mu bimukira bo mu Bwongereza bahisemo kwihisha aho kuza mu Rwanda

Imwe mu miryango ifasha ivuga ko benshi mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza ubu barimo kwihisha batinya koherezwa mu Rwanda kandi byatumye hari bamwe mu bakora ibikorwa byo kwibabaza, ndetse umwe yagerageje no kwiyahura.

Mu masezerano y’ibihugu byombi yasinywe mu kwezi gushize, abo byemejwe ko binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bashobora koherezwa gutuzwa mu Rwanda.

Hari ibirego bimaze kugezwa mu bucamanza bw’icyo gihugu birwanya uyu mugambi w’ibihugu byombi, ndetse bisa n’ibyakerereje ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Nk’uko tubikesha BBC, hari imwe miryango ikomeje kunenga leta y’Ubwongereza kgambirira kwikuraho inshingano zo gufasha abahahungiye ariko kugeza ubu nta bisubizo batanga naho António Guterres yanenze umugambi w’u Rwanda na UK.

Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza i London bivuga ko bikora ibishoboka byose mu kurwanya kwibabaza no kwiyahura.

Ibi biro bivuga ko byizeye ko kohereza mu Rwanda abo bimukira batemewe n’amategeko bizaca intege abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yanenze Ubwongereza guha umutwaro “igihugu gikennye kurushaho” no kwihunza inshingano ku mpunzi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye aya masezerano nk’igikorwa cyo “gufasha gukemura ikibazo cyananiranye” cy’abimukira.

Hagati aho, kuwa mbere minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yasohoye raporo ivuga ko bazi ko impunzi z’abatinganyi n’abandi b’amahitamo njyabitsina yihariye bashobora kugirirwa nabi mu Rwanda.

Raporo yabo ivuga ko hari “impungenge ku buryo aba- LGBTQI+ bafatwa” kuko amaperereza yerekanye “gufatwa nabi” kw’abo muri iryo tsinda kwakozwe “akarenze rimwe” mu Rwanda.

Ibi ariko ngo ntibivanaho amasezerano y’ibihugu byombi ahubwo iyo raporo ivuga ko “tuzakomeza kugenzura ingaruka kuri iryo tsinda” mu gihe cy’ayo masezerano.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibyo kugirira nabi no gufata nabi aba LGBTQI ivuga ko buriwe wese afite uburenganzira ku mahitamo ye. Ubusanzwe imigirire njyabitsina yabo ntacyo amategeko ayivugaho.

Muri ayo masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni £120 mu igerageza ry’ibanze ryo kohereza abagabo b’ingaragu binjiye mu Bwongereza bitemewe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.