Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burera: Gitifu w’umurenge akurikiranyweho gufunga umuturage binyuranyije n’amategeko

Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, bukurikiranye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera witwa Didas Majyambere, ho icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Majyambere arakurikiranwa adafunzwe.

Mu minsi ishize byavuzwe ko uriya muyobozi yafungiye umuturage mu biro by’Umurenge wa Ruhunde, nyuma akaza gupfiramo. Uwapfuye ngo yari yarafashwe na DASSO zimushyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge nabwo buba bumufunze mbere y’uko bumushyikiriza Polisi. Nyuma yaje kuhagwa.

Abajijwe n’Ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru, niba mu byo bakurikiranyeho Majyambere nta byerekeranye n’urupfu rw’uriya mugabo, Umuvugizi w’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko icyo bamukurikiranyeho ari ugufunga umuntu mu buryo budakurikije amategeko (détention illégale) ariko ngo hari ubwo umuntu ashobora gukora ikintu kimwe (aricyo kiswe icyaha) ariko kikaba ‘cyaziramo ikindi kintu.’

Radio 1 ku wa Gatatu taliki 12 Gashyantare 2020, yatangaje ko abaturage ba Ruhunde ngo bavugaga ko uriya muturage yaba yararangaranywe n’ubuyobozi bw’Umurenge ntajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi nyuma bakaza kumubona yapfuye.

Uriya mugabo tutaramenya amazina ye ngo yari amaze igihe gito afashwe n’urwego rushinzwe kunganira akarere mu by’umuteno, DASSO, akurikiranyweho gucuruza kanyanga. Ngo yari ari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Mbere y’uko ayobora umurenge wa Ruhunde, Didas Majyambere ngo yabanje kuyobora Umurenge wa Cyanika, uyu nawo akaba yarawujemo avuye mu murenge wa Nemba.

Hari amakuru avuga ko hari uburyo atitwaraga neza mbere y’uko ajyanwa mu murenge wa Ruhunde avuye mu murenge wa Cyanika ukora ku mupaka na Uganda ahakuzwe abitwa ‘Abarembetsi.’

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities