Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Burundi: Minisiteri y’umutekano yasabye abaturage kuyitungira agatoki buri wese uvuga Ikinyarwanda

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w'igipolisi cy'u Burundi

Ibikorwa byo kwikoma u Rwanda birakomeje ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, ku buryo umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano muri icyo gihugu, yasabye abaturage bose kubatungira agatoki umuntu wese uvuga Ikinyarwanda.

Aya magambo Pierre Nkurikiye yayavuze ku wa 8 Ukwakira 2020 ubwo yari mu Ntara ya Gitega, abihuza no kuba abagizi ba nabi barakunze guhungabanya umutekano w’u Burundi baturutse mu Rwanda, nubwo nta bimenyetso yigeze abitangira.

Yabwiye abaturage ko bagomba kuba maso, ko ibibazo by’umutekano bitajya bihagarara, bityo nta mpamvu yo kwirara.

Yakomeje ati “Aba bantu bose b’abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mumwumvise avuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.”

Akomeza agira ati “Muzi neza ko muri iki gihugu, umutekano wigeze kujya uhungabanywa n’abagizi ba nabi baturutse mu bindi bihugu, cyane cyane mu Rwanda. Aha rero kirazira ko umurundi w’umutima yakongera kurangara, kugira ngo hato igiti kitadukora mu jisho kabiri kandi birimo kuba tubireba.”

Nk’uko tubikesha igihe.com, Ubutegetsi bw’u Burundi burangajwe imbere na Ndayishimiye, busa n’ubwafashe umurongo wo gukomeza kubanira nabi u Rwanda, watangijwe na Pierre Nkurunziza wamubanjirije.

Mu gihe u Burundi bwizihizaga imyaka 58 y’Ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 2020, kimwe mu byaranze uwo munsi ni uko Perezida Ndayishimiye yahaye imidari abasirikare bagize uruhare mugushotara u Rwanda nyuma y’uko muri gicuransi uyu mwaka ingazo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi ubwo abarobyi bo mu Burundi binjiraga mu mazi mu gice cy’u Rwanda mu kiyaga cya Rweru.

Mu bashimiwe na Ndayishimiye barimo abasirikare Adjudent Nitunga Jonathan wapfuye – wari uhagarariwe n’umugore we na Caporal – Chef Ndizeye Fulgence bari kumwe, barwanye n’igihugu cy’abaturanyi yirinze kuvuga izina, ariko uburyo yagisobanuye yagushije ku Rwanda.

Ati “Muzi ko mu minsi ishize wa mwanzi uhora adushotora hariya ku rubibi rwo mu majyaruguru, yaje ashaka kongera kuduhekura abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru, hanyuma rero muzi ko ingabo z’u Burundi zitajya zigoheka, zijya gutabara abo barobyi bari bagiye kwicirwa muri icyo kiyaga, hanyuma uyu Adjudant Nitunga Jonathan kuri urwo rugamba ni we wahasize ubuzima.”

Abo basirikare bombi bahawe imidali, ndetse buri ruhande ruhabwa miliyoni y’amafaranga y’Amarundi.

Nta munsi n’umwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bishobora gukemuka igihe akuyeho ibibazo biri ku ruhande rwe, ahubwo yakunze kwitsa ku kumvikanisha ko u Rwanda ari indyarya, kandi ko atabana n’igihugu cy’icyiyorobetsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Nzeri, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu bigaragara u Rwanda rushobora kuba rurimo gutegura abahunze igihugu ngo batere u Burundi  kuko ntakiza babona mu Burundi.

Mu gihe u Burundi bukomeza kwikoma no kwishisha u Rwanda, Perezida Paul Kagame yakunze kuvuga ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’u Burundi, igihe bwagaragaza ubushake mu mibanire myiza.

Nubwo u Burundi bwikoma u Rwanda bwose, bwakomeje gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo FDLR, FLN, P5 n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibintu byashimangiwe n’ubuhamya bw’abafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bari mu nkiko. Inshuro nyinshi bagiye bagaba ibitero bturutse mu ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi, rifatanye n’irya Nyungwe mu Rwanda.

Igitero giheruka ni icyo ku wa 27 Kamena 2020, ubwo ahagana saa sita n’iminota makumyabiri, aho bantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda nini zirimo mashinigani (machine gun), imbunda zirasa za rockettes na gerenade, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.

Nyuma y’icyo gitero, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi iyisaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu baturutse muri icyo gihugu, inayisaba gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze. Nyamara ntibyakozwe.

Nkurunziza B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities