Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Byemejwe ko imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 izabera mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati (CECAFA), yemeje ko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 mu batarengeje imyaka 17, muri aka karere, izabera i Kigali mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Ku wa Gatandatu tariki 10/10/2020, i Arusha muri Tanzania hateraniye inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, aho mu by’ingenzi byizweho hari amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika y’abatarengeje imyaka 17 na 20.

Inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA yabereye i Arusha muri Tanzania ku wa 10 Ukwakira, yemeje uburyo hazakinwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 n’icy’Abatarengeje imyaka 20.

Ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, CECAFA yatangaje ko u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.

Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibihugu 10 bizaryitabira ni u Rwanda ruzaryakira, u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Erythrée, Djibouti, Ethiopie na Kenya.

Amakipe azagabanywa mu matsinda abiri, abiri ya mbere muri buri tsinda akomeze muri kimwe cya kabiri, mu gihe uburyo amakipe azagabanywa mu matsinda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Muri iyi nama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, hemejwe ko kandi irushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-20 muri aka karere, rizabera muri Tanzania kuva ku wa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2020.

Ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tanzania, Somalia, u Burundi, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Djibouti, Erythrée, Ethiopie na Kenya.

Iyi kipe ikaba ishobora  kuzifashisha abenshi mu bakinnyi  bakinnye (CECAFA U-15 guhera Tariki ya 16/08/2019 kugera tariki ya 01/09/2019, muri Eritrea.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities