Abanyamakuru batungwa agatoki kenshi ku kuba batagaragaraza ubunyamwuga mu nkuru zijyanye n’amatora, akaba ari muri urwo rwego Umuryango uharanira Iterambere ry’Itangazamakuru (MIC: Media Impacting Communities) utanga amasomo y’ikarishyabwenge mu gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’amatora.
Mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa 8 kugeza ku wa 12 Gicurasi 2017, itsinda ry’abanyamakuru bagera kuri 20 baturutse mu bigo by’itangazamakuru binyuranye, bungurana ibitekerezo ku gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’amatora, haba mbere yayo, igihe cy’amatora na nyuma yayo.
Nubwo bitabujijwe ko abanyamakuru bagira imitwe ya Politiki babarizwamo, basabwa kutabogamo bagakora umwuga wabo birengagije amarangamutima ahubwo bagakurikiza amahame abagenga nk’uko bigarukwaho na Sam Gody Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MIC.
“Byagaragaye kenshi mu nkuru zitangazwa ko abanyamakuru badaha abakandida bose uburenganzira bungana, usanga hari n’abafata uruhande rw’umutwe wa politiki runaka, ndetse ugasanga hari n’abambara ibirango by’amashyaka kandi bari mu kazi kabo gasanzwe.”
Nshimiyimana akomeza avuga ko ari ngombwa kuziba icyo cyuho, abanyamakuru bakanoza umwuga wabo batajya hanze y’amahame abagenga.
“Twizeye ko hari byinshi bizahinduka nyuma y’iyi minsi itanu, mu gihe cyo gukora inkuru zijyanye n’amatora tukazabona inkuru n’amakuru bitabogamye.”
Iradukunda Liliane, ni umunyamakuru kuri BTN TV; ni umwe mu bakurikira amasomo ku gutara no gutangaza inkuru ku matora. Agira ati “Sinari mfite ubumenyi buhagije mu gukurikirana amatora ariko ibiganiro tumaze kubona biranyubatse ku buryo hari byinshi nungutse kandi bizamfasha kunoza umurimo wanjye mu gukora inkuru zijyanye n’amatora ntabogamye.”
Ku bijyanye no kutabogama mu nkuru zijyanye n’amatora bigarukwaho na Gerald Mbanda, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe itangazamakuru mu Kigo gishinzwe imiyoborere (RGB). Asaba abanyamakuru kutambara imyambaro ibiri.
“Abanyamakuru nabo ni abantu bagira imitwe ya Politiki babarizwamo. Igihe cy’amatora rero ntibakwiye kuvanga akazi n’ibikorwa by’amashyaka barimo. Bambare umwambaro w’itangazamakuru kugira ngo bakore umurimo wabo batabogamye.”
Ibi biganiro byitezweho kugira umusaruro ugaragara ku bumenyi abanyamakuru batahana mu gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’amatora, aho abakandida bose bazahabwa urubuga rungana kandi abanyamakuru bakareka kwambara umwambaro w’amashyaka igihe barimo gutara inkuru.
Rene Anthere

Gerald Mbanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe itangazamakuru muri RGB (Photo/Panorama)

Sam Gody Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MIC (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bungurana ibitekerezo ku gutara no gutangaza inkuru ku matora (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bakurikirana ibitekerezo ku gutara no gutangaza inkuru ku matora (Photo/Panorama)
