Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Hifujwe ko kwizigamira ku bakozi bose byagirwa itegeko mu Rwanda

Ku wa Kane tariki 21 Gicurasi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagejeje imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2020/2021-2022/2023, ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Ni muri iyi nteko Depite Mutesi Anita yasabye ko abantu bose bakorera umushahara bategekwa kujya bagira umubare runaka w’amafaranga bizigamira mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda.

Yavuze ko ubukangurambaga bwo kwizigama ari bwiza ariko ko hakenewe ko ubwizigame ku banyarwanda bwagirwa itegeko cyane ku bakorera imishahara.

Yagize ati “Mu by’ukuri umuco w’abanyarwanda wo kwizigamira uracyagoye, ntekereza ko kwizigamira bibaye itegeko cyane cyane ku bahembwa umushahara n’iyo bakurwaho akantu gato ariko hakagira ikintu umuntu yizigamira.”

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Guverinoma izakomeza gushishikariza abaturage kwitabira kuzigama mu kigega ‘Ejo Heza’, imwe muri gahunda z’igihe kirekire ziha buri Munyarwanda uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro mu mikoro ye.

Yavuze kandi ko uretse Ejo Heza hari n’ikindi kigega cy’ubwizigame cyitwa Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT) Iterambere Fund, gitanga ubundi buryo bwo kuzigama butari igihe kirekire cyane ariko bwunguka.

Ikigega RNIT Iterambere Fund kimaze kuzigama amafaranga asaga miliyari 11, mu gihe muri Ejo Heza hamaze kujyamo asaga miliyari ebyiri.

Icyo ubushakashatsi bwerekana

Isuzuma ryakozwe n’ikigo FinScope mu 2016, ryagaragaje ko abanyarwanda basaga 86 % by’abakuze bakorana n’ibigo by’imari, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 5.1.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yagaragazaga yo igaragaza ko umwaka ushize ubwizigame mu Rwanda bwari munsi ya 15 % by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, mu gihe rwari rwiyemeje ko muri 2020 ubwizigame bw’abaturage buzaba buzagera kuri 20 %.

Ibihugu byateye imbere ibyinshi ni ibifite umubare munini w’abaturage bakorana na za banki n’ibindi bigo by’imari, ku buryo byorohera Igihugu kumenya uko ubukungu buhagaze no kumenya ahakiri icyuho ngo gikurweho.

U Rwanda rufite intego yo kuzamura ubukungu bukava ku rwego rw’Ibihugu bikennye rukagera mu mwaka wa 2035 mu Bihugu biyingayinga ibikize, no kuba mu cyerekezo cya 2050 ruzaba rwarageze mu cyiciro cy’Ibihugu bikize.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities