Uyu mugani baca ngo: “yakoze iyo bwabage”, cyangwa yakoze aho bwabaga, bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati “kora iyo bwabaga”. Wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro mu Marangara; ahasage umwaka wa 1500.
Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga babona ananiwe icyo yahoraga ashobora, bati: “kora aho bwabaga!” Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki, iyo kimunaniye bagira, bati: “Gerageza”. Iryo jambo rero ryo gukora aho bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze, ariko ubundi inkomoko ni uburozi!
Byatangiye hagati y’ingoma ya Ndahiro II Cyamatare n’iy’ umuhungu we Ndori. Hariho umugabo witwa Nkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna, bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye bari baraturuyse i Bunyabungo. Baza i Bwami bafite umuhango wo kuroga, ibi byo gucuragura, ariko bakagira n’ ubundi burozi busanzwe.
Aho shebuja apfiriye yishwe n’abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndori amaze gucikira i Karagwe k’abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b’i Bwami barabahiga barabahashya.
Ubwo abanyamarngara batera (itongo), ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo Nduga ari Mateke uwo. Rukomane rero arashega amensha abaryankuna.
Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, bati: “ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?” Nkoma, ati: “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi.” Abandi baramubwira, bati: “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore, kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka! Aradukukanye yo kabura amagara!”
Abararyankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze buke ari we mu tujyo bajyo bajanjaguye, asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane.
Gashumba arabyemera arabwakira, abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.”
Kuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n’umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko abaryankuna babwiye Nkoma, bati: “kora aho bwabaga”, ariko baba bavuga ubugabo yari asanganywe, bifata bityo. –Gukora aho bwabaga =Kwiharahara.
Byegeranyijwe na Uwimbabazi Sarah
Yifashishije Ibirari by’insigamigani, icapiro rya 3
