Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Joe Biden yatsinze Trump aba Perezida wa 46 wa Amerika

Joe Biden umukandida w’Umudemokarate wahataniraga kuyobora Leta zunze Ubumwe za Ameriaka, yatsinze bidasubirwaho Donald Trump umukandida w’umurepubulikani wari umaze imyaka ine ari Perezida wa Repubulika, bityo aba Perezida wa 46 wa Amerika.

Joe Biden yatsinze ku majwi 290, atsinda Donald Trump wagize amajwi 214. Ni amatora yatangiye ku wa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Joe Biden, wabaye na Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Hussein Obama, ahawe intsinzi na Leta ya Pennsylvanie, intsinzi ikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bikomeye ku isi.

Ku ntsinzi yari amaze iminsi ahatanira ku buryo butoroshye, Joe Biden wari wasabye abamushyigikiye gutuza bagategereza ko ibarura rirangira yagize ati “Ni iby’igiciro gikomeye cyane kuba ntorewe kuyobora Amerika. Nyuma yo guhura na byinshi bikomeye muri uru rugendo, abanyamerika benshi baratoye. Ibi byongeye gushimangira ko demokarasi iterera mu mutima wa Amerika”.

Yakomeje avuga ko “Abanyamerika bagomba gushyira imijinya n’urwango ku ruhande, bagafatanya nk’abanyagihugu kimwe”.

Impinduka ikomeye cyane nanone ku mwanya wa visi perezida, ahoBiden yahisemo umugore w’umwiraburakazi Kamala Harris w’imyaka 56 kuzamubera Visi perezida, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka ya Amerika.

Nyuma yo gutsinda Trump, Joe Biden yanditse kuri twitter ati “Amerika, Ndanezerewe cyane kuba mwampisemo ngo nyobore igihugu cyacu cyiza. Akazi kari imbere karakomeye, ariko ndabasezeranya ko nzaba Perezida w’Abanyamerika bose, abantoye n’abatarantoye. Nzakomeza icyizere mwampaye”.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities