Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura ku cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2020 yafashe uwitwa Dushimiyimana Jean Claude agerageza guha ruswa umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko, uriya Dushimiyimana, ruswa yari agiye guha umukozi wa RIB ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, uyu mukozi ahita atanga amakuru arafatwa.
Yagize ati: “Uriya musore yaturutse mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, afatirwa mu cyuho arimo gutanga ruswa kugira ngo bamurekurire inshuti ye ifunzwe kubera gukora ibyangombwa.”
Yakomeje avuga ko byose byaturutse ku ifatwa ry’uwitwa Dushimimana Emmanuel wafashwe ku cyumweru afite indangamuntu mpimbano arimo gukorera uwitwa Niyitegeka Gad ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Ati: “Yari afite indangamuntu mpimbano, ifoto yariho ni iya Dushimimana Emmanuel ariko amazina n’aho yatangiwe ari ibya Niyitegeka Gad. Bimaze kugaragara yahise afatwa arafungwa nibwo iriya nshuti ye yashatse gutanga ruswa ngo bamufungure.”
CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko ruswa ari mbi ndetse ko nta mbabazi zayo hano mu Rwanda kuko igira ingaruka ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yakomeje agaragaza ko ruswa yangiza imitangire ya serivisi aho umuntu ahabwa ibyo atemerewe n’amategeko nyamara ubyemerewe akabibura kubera ko nta kintu yatanze. Ibyo byose bikagira ingaruka mbi mu miyoborere, ubutabera, n’izindi servisi zitangwa mu nzego z’igihugu, bityo igihugu kikadindira mu iterambere.
Ati: “Polisi ntizahwema gukangurira abaturarwanda kwirinda uwabashora mu gutanga ruswa cyangwa kuyakira. Niyo mpamvu duhora dukangurira abantu gutanga amakuru aho babonye uwaka cyangwa uwakira ruswa kugira ngo bafatwe bahanwe.”
Yakomeje akangurira abantu kujya banyura mu nzira zemewe n’amategeko aho gushaka gutanga ruswa kugira ngo bagire ibyo bakorerwa.
Uwafashwe atanga ruswa Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Bwishyura.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ubwanditsi
