Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Umusore yafashwe agerageza gutangira ruswa mugenzi we ufungiye gukorera ikizamini undi muntu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura ku cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2020 yafashe uwitwa Dushimiyimana Jean Claude agerageza guha ruswa umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko, uriya Dushimiyimana,  ruswa yari agiye guha umukozi wa RIB ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200,  uyu mukozi ahita atanga amakuru arafatwa.

Yagize ati: “Uriya musore yaturutse mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, afatirwa mu cyuho arimo gutanga ruswa kugira ngo bamurekurire inshuti ye ifunzwe kubera gukora ibyangombwa.”

Yakomeje avuga ko byose byaturutse ku ifatwa ry’uwitwa  Dushimimana  Emmanuel wafashwe ku cyumweru afite indangamuntu mpimbano arimo gukorera  uwitwa Niyitegeka Gad ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Ati: “Yari afite indangamuntu mpimbano, ifoto yariho ni iya Dushimimana Emmanuel ariko  amazina n’aho yatangiwe ari ibya  Niyitegeka Gad. Bimaze kugaragara yahise afatwa arafungwa nibwo iriya nshuti ye yashatse gutanga ruswa ngo bamufungure.”

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko ruswa ari mbi ndetse ko nta mbabazi zayo hano mu Rwanda kuko igira ingaruka ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yakomeje agaragaza ko ruswa yangiza imitangire ya serivisi aho umuntu ahabwa ibyo atemerewe n’amategeko nyamara ubyemerewe akabibura kubera ko nta kintu yatanze. Ibyo byose bikagira ingaruka mbi mu miyoborere, ubutabera, n’izindi servisi zitangwa mu nzego z’igihugu, bityo igihugu kikadindira mu iterambere.

Ati: “Polisi ntizahwema gukangurira abaturarwanda kwirinda uwabashora mu gutanga ruswa cyangwa kuyakira. Niyo mpamvu duhora dukangurira abantu gutanga amakuru aho babonye uwaka cyangwa uwakira ruswa kugira ngo bafatwe bahanwe.”

Yakomeje akangurira abantu kujya banyura mu nzira zemewe n’amategeko aho gushaka gutanga ruswa kugira ngo bagire ibyo bakorerwa.

Uwafashwe atanga ruswa Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)  ikorera kuri sitasiyo ya Bwishyura.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities