Mu gihe hari hasanzwe hamenyerewe gufata amashusho hifashishijwe ibikoresho bisanzwe, mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira abapilote (Drones).
Iri shuri rizafasha abari basanzwe muri uyu mwuga, ndetse n’abandi babyifuza, cyane cyane abasore n’inkumi, kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bigezweho bifata amashusho.
Mu kiganiro Ikinyamakuru Panorama cyagiranye na Bizimana Belgine, umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘Belgine Training Center (BTC), avuga ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko bizanafasha abanyamakuru b’umwuga.
Agira ati: “amasomo tuzajya twigisha ni menshi atandukanye; ni amahirwe ku basore n’inkumi bazahabwa ubu bumenyi. Bazahungukira byinshi kandi mu gihe gito”.
Akomeza avuga amasomo azajya atangirwa muri iri shuri arimo gufata amashusho ukoresheje ibikoresho bisanzwe bifata amashusho (Camera) na Drones, gutunganya amajwi n’amashusho, gushushanya amashusho ‘graphics design’, kumenyereza umwuga w’itangazamakuru (TV Presenter), n’ibindi.
Mu rwego rwo gufasha abasore n’inkumi kwiga imyuga no kwiteza imbere, abantu 10 baziyandikisha bwa mbere bazishyurirwa 20% n’iki kigo BTC.
Ikigo ‘Belgine Training Center (BTC)’ kizajya kigishamo abarimo batandukanye, Abanyarwanda n’abandi b’inzobere baturutse mu gihugu cy’u Buholandi.
Abifuza kwiga aya masomo batangiye kwiyandikisha uhereye ku itariki ya 15 Nzeri 2017 imbere ya Sitade ya Kigali (Stade Régional) i Nyamirambo mu kigo cy’abasaveri. Amasomo azatangira ku wa 1 Ukwakira 2017.
Aya masomo azajya amara amezi atatu, ukundi kwezi kukaba uko kwimenyereza umwuga kuri Televiziyo. Abazasoza amasomo bazahabwa impamyabumenyi.
Mu gihe ufite ibyo ashaka gusobanuza kuri gahunda ijyanye n’aya masomo , wahamagara kuri +250783721 444, kandi iyi nimero inakoreshwa kuri WhatsApp.
Panorama
