Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Miliyoni 109 z’amadolari zigiye gushorwa mu ngo mbonezamikurire y’abana bato

Irerero rifasha abana gukura mu gihagararo no mu bwenge.

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafanyabikorwa bagiye gushyiraho ingo mbonezamikurire y’abana bato 5000. Uyu mushinga biteganyijwe ko uzaba urangiye mu 2021. Uwo mushinga uzatwara miliyoni 109 z’Amadolari ya Amerika, agizwe na miliyoni 80 z’inguzanyo Leta yafashe, miliyoni 23 z’impano y’abafatanyabikorwa na ho uruhare rwa Leta rube miliyoni esheshatu.

Ku wa 30 Mutarama 2020, Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), batangije ku mugaragaro umushinga w’ingo mbonezamikurire 5000, watangiye mu 2018 ukazageza mu 2021. Uyu mushinga urimo Gahunda y’igihugu y’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ndetse na VUP, kuko ababyeyi bazita ku bana bazaba bari muri izo ngo bazaba bafatwa nk’abakora muri VUP bakazanahembwa.

Irerero rifasha abana gukura mu gihagararo no mu bwenge.

Nk’uko tubikesha Kigali Today, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko mu byo uwo muryango ukora mu burezi wibanda ku mikurire y’abana bato.

Agira ati “Mu bikorwa bya Imbuto Foundation byinshi bijyanye n’uburezi, twita cyane ku mbonezamikurire y’abana bato kuko ubukungu dufite bwa mbere ari abantu. Ubundi twebwe tugendera ku gitekerezo-shusho kigira kiti ‘akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa n’ibindi byangobwa, karakura kakaba igiti cy’inganzamarumbu’. Nta mubyeyi utakwifuza gutera ako kabuto ndetse akabona gakura kakazavamo cya giti, ako kabuto ni abana bacu”.

Yakomeje avuga ko hazahugurwa abafashamyumvire ibihumbi 65, muri icyo gikorwa, abana bakazajya bahurizwa mu nsengero, mu biro by’utugari, mu nzu za bamwe mu babyeyi bazemera kuzitanga n’ahandi, cyane ko ngo nta gahunda ihari yo kubaka inzu zabugenewe.

Abana bitabwaho bari mu byiciro bibiri, ni ukuvuga kuva ku myaka 0-3 naho icyiciro cya kabiri kikaba ari ukuva ku myaka 3-6, aba bakaba bategurwa gutangira ishuri.

Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yagarutse ku by’ingenzi uwo mushinga uzibandaho. Ati “Icya mbere ni ukugira ngo twite ku bana bato, ka kabuto gato kazakure, icya kabiri ni uko iyi gahunda izadufasha gukemura ikibazo u Rwanda ruhanganye na cyo cy’igwingira ry’abana kuko tuzakora ku mirire. Icya gatatu ni uko tuzatanga akazi ku baturage b’amikoro make, cyane cyane ababyeyi b’ababgore (care givers)”.

Ati “Kubera ko hazabaho guhugura abo babyeyi, bizanatuma umubyeyi abyara umwana ariko afite n’ubushobozi bwo kumwitaho. Bijyana kandi no guhindura imyumvire muri sosiyete kugira ngo ibyo duteganya bizagerweho”.

Zimwe mu nsengero zifashishwa nk’amarerero mu gihe cy’imibyizi.

Uyu mushinga watangiye kugeragezwa mu 2018, utangiriye mu turere twa Gasabo, Gatsibo na Kayonza. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka uzakorera mu mirenge 150, naho umwaka utaha ari bwo biteganyijwe ko uzarangira ukazaba uri mu mirenge 300 izatoranywa mu turere twose.

Muri buri murenge hazaba hari ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ziri hagati ya 10 na 20, buri rugo rukazaba rwitabwaho n’ababyeyi barindwi. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazaba hari ingo 2,500 naho umwaka, ari nabwo uzarangira, zizaba zigeze ku 5000.

Inama yo gutangiza ku mugaragaro umushinga w’ingo mbonezamikurire 5000 yitabiriwe n’abayobozi bavuye mu nzego zitandukanye (Ifoto/KT)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities