Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Umugabo afunzwe akurikiranweho gushaka gutanga ruswa ngo afungurirwe sebukwe

Ku mugoroba wo ku wa 19 Mutarama, Polisi ikorera mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma, yafashe umugabo witwa Habumugisha Slyvestre w’imyaka 41. Bivugwa ko yageragezaga gutanga ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw), kugira ngo afungurirwe sebukwe.

Nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera mu murenge wa Rukira ivuga ko tariki ya 17 Mutarama 2020, yakoze umukwabu w’abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, ifatiramo umugabo witwa Mutabazi Jeremie afite kanyanga litiro imwe n’igice (1,5L). Yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rukira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku mugoroba wa tariki ya 19 Mutarama aribwo Habumugisha yazanye aya mafaranga agerageza kuyaha ushinzwe umutekano ngo amufasha ku mufungurira uyu sebukwe Mutabazi.

Yagize ati: “Yaje mu masaha ya nimugoroba atumaho umwe mu bashinzwe inzego z’umutekano ukorera muri uwo murenge bahurira mu kabari, amubwira ko amuha ruswa y’ibihumbi ijana akamufasha gufungura sebukwe Mutabazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya kanyanga.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uyu ushinzwe umutekano akimara kubona ko Habumugisha yamuhamagarije muri ako kabari kugira ngo amuhe iyo ruswa, yahise ahamagara Polisi ihita iza iramufata imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha -RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Rukira ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko ruswa ari umwanzi w’iterambere kuko ingaruka zayo zigera kuri buri wese, bityo ko kuyirwanya no kuyikumira bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Ruswa aho yashinze imizi abaturage bamwe baraharenganira kuko badahabwa serivisi nk’uko bikwiye, akenshi serivisi bagaherewe igihe kandi k’ubuntu bibasaba ko babanza kuzigura, ibi ugasanga bidindije iterambere ryaba iry’umuntu ku giti cye n’iry’igihugu muri rusange.”

Yavuze ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo ko buri wese akwiye kuyirwanya no kuyikumira atungira urutoki Polisi n’izindi nzego uwo ariwe wese ayicyetseho.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities