Buri wa 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza n’ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bitangira igihugu n’abagituye.
Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu, hatangirwa ubutumwa bugaruka ku guteza imbere umuco w’ubutwari.
Ni umunsi by’umwihariko uretse kureba aho u Rwanda rwavuye, hanarebwa ibimaze kugerwaho, imbogamizi zigihari n’ibyakorwa kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta hagendewe ku bikorwa nk’ibyaranze Intwari z’u Rwanda.
Umudugudu wa Gihengeri, Akagari ka kibungo, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera abaturage bashimiwe uburyo bafatanije n’akarere ndetse n’umurenge mu kwishakira ibisubizo. Bubakiye bamwe mu baturage babo batari bafite aho baba, inzu umunani buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (2.500.000Frw). izi nzu benezo bakaba barazihawe ku wa 01 Gashyantare 2020 ku munsi w’Intwari.

Abaturage bafashe iya mbere mu kwishakamo ibisubizo bafasha abatishoboye kubona amacumbi (Ifoto/Munezero)
Umwe mu baturage bubakiwe akaba ari mu kigerero kimyaka 45, Umubyeyi Françoise ufite abana babiri, yashimiye cyane ubuyobozi n’abaturage ko bamufashije kuva mu buzima bubi. Agira ati “Umuyobozi w’umurenge wacu yatubereye igisubizo cy’ubuzima bwacu kuko atwitaho umunsi ku munsi. Bitewe n’ibyo nkorewe niteguye kwigisha abana banjye uburyo bakwiye kuzaba intwari bafasha abandi nta gihembo bategereje, nk’uko Perezida wacu abidutoza.”
Uwera Sandrine ari mu kigero cy’imyaka 24. Ni umubyeyi w’abana babiri utagiraga icumbi. Ashimira ubyobozi kuba ashoboye kubona icumbi, kuko ubwo yari amaze kubyara nyina yahise amujujubya akaba yari asigaye aba ku muhanda. Agira ati “Sinagiraga aho kuba, abana banjye babona ibyo kwambara bibagoye, nta n’icyo kurya. Ubwo duhawe icumbi, ndetse tugahabwa n’ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze duhawe n’abaturanyi bacu, natwe tugiye guheraho twiteze imbere.”
Akomeza agira ati “Ndashimira cyane Leta yacu n’umukuru w’igihugu cyucu udasiba kutureberera no kwita kubabaye. Ndashimire ndetse n’umuyobozi wacu w’akarere n’uw’umurenge, baradufashije uko bashoboye, banatwigisha gufashanya. Nta munsi n’umwe abaturanyi batazaga kubaka ndetse no kubumba amatafari. Ubu ndi mu nzu nziza ntarinzi ko byashoboka. Mbashimiye ko mutantereranye, mwambaye hafi, mwarakoze; ubu nanjye niteguye gufasha buri wese nk’umuturage wa Ntarama.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Marthe Uwamugira, yashimye uburyo aba baturage bitanze bakishakamo ibisubizo mu kwiyubakira ibiro by’umurenge kandi mwiza.
Ati “muri indashikirwa kuko ntacyo mutakoze kuba kuri uyu munsi w’intwari mubashije guha bagenzi bacu izi nzu uko ari umunani. Birashimishije, nubwo mwazubatse mu bihe biruhije mu mvura nyishi, ariko ntimwigeze mucika integer. Kuba mwarihanganye mukanyagirwa, byasenyuka ntimwange kongera kubaka; rwose muri abo gushimirwa iki gikorwa kimaze igihe gito cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Marthe Uwamugira, ashimira abaturage kuba barishatsemo ibisuizo bagashakira amacumbi bagenzi babo batagiraga aho kuba (Ifoto/Munezero)
Muri uyu murenge bashoboye kandi kubaka ibyumba byamashuri 8 n’ubwihererro 12, bubaka n’ibiro by’umurenge. Abaturage biguriye imodoka y’umutekano, nta muturage utagira akarima k’igikoni. Uyu muyobozi yasabye abatuirage gukomeza kugira isuku, kurwanya imirire mibi, gufata neza ibikorwaremezo bibegereye kandi bakajyana abana bose mu ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Ngabo Jacques, yashimye uburyo aba baturage bitanze bakishakamo ibisubizo mu kwiyubakira ibiro by’umurenge ndese n’amazu ya bagenzi babo batishoboye.
Ati “Ni ibikorwa bifite agaciro gakomeye nk’uko insanganyamatsiko dufite ibivuga. Ntushobora kuba intwari udafite ibikorwa. Intwari zacu tuzirikana uyu munsi ni uko hari ibikorwa zakoze kandi bifatika. Ni uko hari aho zavanye iki gihugu n’aho bakigejeje. Ni uko hari intangiriro batangije uyu munsi igikomeje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Ngabo Jacques, ashimira abaturage ba Ntarama kuba bagira uruhare rugaragara mu kwishakamo ibisubizo (Ifoto/Munezero)
Yakomeje aguva ko abanyarwanda bose bageze ikirenge mu cy’intwari byabafasha kugera ku byo u Rwanda rwiyemeje kugeraho mu cyerekezo 2050, kandi bikagerwaho vuba. Yanibukije abaturage ko akarere kabo gafite agaciro gakomeye kuko ukurikije aho bavuye n’aho bageze, ubu bakwiye kubyishimira kuko bagiye kugira ikibuga npuzamahanga cy’indege ndetse bubakiwe ikibuga cy’umupira aho ubu kigeze kuri 95 ku ijana.
Intwari z’Igihugu zigabanyijwemo ibyiciro bitatu birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Mu cyiciro cy’Imanzi harimo Umusirikare utazwi ari yo ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza ndetse na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema.
Mu cyiciro cy’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité ndetse n’abanyeshuri b’i Nyange.
Kugeza ubu mu cyiciro cy’Ingenzi nta ntwari zari zashyirwamo, aho ngo hagikorwa ubushakashatsi.
Munezero Jeanne d’Arc
