Rayon Sports FC yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup nyuma y’igihe kinini, ikoze amateka atari yarongera kubaho kuva mu 1998 ubwo yegukanaga iki gikombe.
Mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Kabiri, Gikundiro yatsinze Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, ihita ibona itike yo guhatanira igikombe.
Rayon Sports yinjiye mu mukino ifite ishyaka ryo kugera ku ntsinzi, maze Muderi Akbar ayifungurira amazamu ku munota wa 25. Mu gice cya kabiri, Djiguiba yongereye ikinyuranyo atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 55, mbere y’uko Tambwe ashyiraho igitego cya gatatu ku munota wa 88. Jamus SC yaje kubona igitego cyo kwishyura kimwe, ariko nticyabashije guhindura icyerekezo cy’umukino.
Iyi ntsinzi isobanuye byinshi kuri Rayon Sports, kuko ari bwo bwa mbere yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma y’imyaka 28. Mu 1998 ni bwo yegukanye igikombe itsinze Mlandege yo muri Zanzibar, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kwegukana CECAFA Kagame Cup.
Mbere yo kugera muri ½ cy’irangiza, Rayon Sports yari yasezereye Al Hilal SC ku ntsinzi y’igitego 1-0, cyatsinzwe na Atisso, ikomeza kwerekana umusaruro ushimishije kuva iri rushanwa ryatangira.
Ku mukino wa nyuma, Rayon Sports izacakirana na Gor Mahia FC yo muri Kenya, yabonye itike nyuma yo gutsinda Al Hilal kuri penaliti 8-7. Aya makipe yari yanganyije igitego 1-1 nyuma y’iminota 120 y’umukino.
Umukino wa nyuma utegerejwe na benshi, kuko uzahuza amakipe abiri afite izina rikomeye muri ruhago yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Rayon Sports izawukina ishaka kongera kwegukana iki gikombe nyuma y’igihe kinini, mu gihe Gor Mahia izaba iharanira kongera kwiyandikisha mu mateka y’iri rushanwa.



























































































































































































