Mu Karere ka Muhanga havutse kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’uwashinze ishuri ryigenga rya St RITAH nyuma y’uko inyubako zaryo zisenywe, buri ruhande rugatanga impamvu zishyigikira icyo rwakoze.
Uwimabera Anastasie washinze iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko yari yararitangije agamije gufasha abana bo mu miryango ifite ubushobozi buke kubona uburezi ku giciro kiboroheye. Avuga ko yababajwe n’icyemezo cyo gusenya inyubako z’ishuri kandi yari amaze igihe azivugurura.
Asobanura ko yari yarahawe uruhushya rw’agateganyo rwo kuvugurura inyubako, bityo ngo ntiyumvaga impamvu zatumye ibikorwa byo gusenya bitangira muri icyo gihe. Avuga kandi ko nta nyandiko imutegeka gukuraho izo nyubako yigeze agezwaho, anashinja bamwe mu bamusangaga kumwaka indonke, ibintu avuga ko yanze gutanga. Yongeraho ko ikibazo yakigejeje kuri Sena, ategereje umwanzuro uzafatwa.
Uyu mubyeyi avuga kandi ko igihe ibikorwa byo gusenya byatangiraga atari ahari kuko yari yagiye kwivuza i Kigali. Avuga ko umugabo we wagerageje gufata amafoto y’ibyaberaga aho hantu yafashwe n’inzego z’umutekano, ndetse ngo amafoto yari yafashe arasibwa.
Ababyeyi bafite abana bigaga muri iri shuri bavuga ko basigaye mu rujijo kuko igihe cyo gutangira amashuri kiri hafi. Bagaragaza ko iri shuri ryari rifasha cyane imiryango itifashije kubera amafaranga make y’ishuri ugereranyije n’andi mashuri yigenga.
Abarimu bahakoraga na bo bavuga ko gusenywa kw’ishuri bibashyira mu bibazo by’akazi, kuko benshi ari ho bakuraga amafaranga yo gutunga imiryango yabo. Basaba ko hafatwa ingamba zirengera inyungu z’abana n’abarezi mbere yo gufata ibyemezo nk’ibi.
Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko nyiri ishuri yari yarahawe uruhushya rw’igihe gito rutagombaga kurenza imyaka ibiri. Avuga ko icyo gihe cyarangiye ariko ibikorwa byo kubaka bikomeza kandi bitubahiriza igishushanyombonera cy’Akarere.
Yasobanuye ko ubuyobozi bwandikiye nyiri ishuri incuro nyinshi bumusaba gukuraho izo nyubako, ariko ngo ntiyubahiriza amabwiriza, bituma hafatwa icyemezo cyo kuzisenya. Yongeyeho ko inyubako zubakishijwe imbaho zidahuye n’icyerekezo cy’iterambere cyateganyijwe muri ako gace.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu gihe nyiri ishuri yakubahiriza ibisabwa n’igishushanyombonera, ashobora kongera gusaba uruhushya rwo kubaka inyubako zijyanye n’amategeko. Bwizeza kandi ko mbere y’uko amashuri atangira, abana bigaga muri iri shuri bazafashwa kubona ahandi bakomereza amasomo.
Amakuru avuga ko mu gihe ibikorwa byo gusenya byakorwaga, umugabo wa Uwimabera Anastasie yafashwe agafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi. Biravugwa kandi ko yiyambaje umunyamategeko kugira ngo akurikirane uburyo yafashwemo, avuga ko atubahirijwe amategeko.

Ishuri Saint Ritah riherereye mu karere ka Muhanga ryasenywe



























































































































































































