Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko hafi abaturage bose bazi indwara y’igituntu, ariko hakiri icyuho mu gusobanukirwa neza uko cyandura n’akamaro ko kwivuza hakiri kare. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 97% by’abagore na 98% by’abagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bavuga ko bazi iyi ndwara, mu gihe 88% by’abagore na 91% by’abagabo bemeza ko ishobora kuvurwa igakira.
N’ubwo ubumenyi rusange ku gituntu buri hejuru, ubushakashatsi bwerekana ko hakiri abantu benshi bafite imyumvire itari yo ku buryo cyanduramo. Abazi ko cyandurira mu mwuka igihe umuntu urwaye akorora, yitsamura cyangwa avuga ni 68% by’abagore na 72% by’abagabo. Hari kandi abacyizera ko gishobora kwandurira mu gusangira ibikoresho byo kuriraho, ibiryo cyangwa ibinyobwa, ndetse abandi bagatekereza ko gukora ku muntu urwaye na byo byanduza, ibintu ubushakashatsi bugaragaza ko bidakwiye gukomeza kubaho.
Raporo igaragaza ko inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga ari cyo kimenyetso kizwi cyane n’abaturage, aho cyavuzwe na 91% by’abagore na 96% by’abagabo. Ibindi bimenyetso byagarutsweho birimo umuriro, ububabare bwo mu gituza, kubira ibyuya byinshi nijoro, kunanuka no kugira umunaniro ukabije. Nubwo abantu bamwe bagaragaza ibi bimenyetso, ubushakashatsi bwerekanye ko 43% gusa ari bo bajya gushaka ubufasha cyangwa kwisuzumisha, mu gihe abasigaye batinda kugana serivisi z’ubuvuzi.
Mu bashatse ubuvuzi, benshi bahitamo kugana ibigo nderabuzima, aho byakozwe na 69% by’abagore na 58% by’abagabo bari bafite ibimenyetso by’igituntu, mu gihe farumasi ari yo yakurikiyeho. Imibare ya WHO igaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kurwanya igituntu, aho mu 2024 abandura bari hagati ya 55 na 99 ku bantu 100,000, naho 89% by’abarwayi barangije neza imiti. U Rwanda rukomeje kandi kwifashisha abajyanama b’ubuzima n’ikoranabuhanga rya GeneXpert mu gutahura no gusuzuma iyi ndwara, ariko RDHS 2025 isaba kongera ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage uburyo igituntu cyanduramo no kubashishikariza kwivuza hakiri kare igihe bagaragaje ibimenyetso byacyo.























































































































































































