Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rutsiro: Umukecuru yafatanwe udupfunyika 488 tw’urumogi yacuruzaga mu barobyi

Umukecuru witwa Nyiranzabihimana Marceline ufite imyaka 56 utuye mu karere ka Rutsiro yafatanwe udupfunyika 488 tw’urumogi. Uru rumogi yagendaga akuraho rukeya akaruha umwana w’imyaka 15 akajya kurucuruza ku byambu, aho abarobyi bacururiza isambaza bamaze kuroba mu kiyaga cya Kivu.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, uyu mukecuru yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo mwana nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano ku kiyaga cya Kivu. Uyu mwana n’uyu mukecuru bafashwe mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2020, bafatiwe mu kagari ka Remera, umurenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko n’ubusanzwe hari amakuru yavaga mu baturage bavuga ko uriya mukecuru acuruza urumogi ariko nyuma yo gufata uriya mwana nibwo hagaragaye ibimenyetso.

Ati: “Uriya mwana  yafatiwe ku kiyaga cya Kivu yaje kugurisha urumogi bamwe mu barobyi bahaba,  afatanwa udupfunyika tubiri avuga ko aruhabwa n’uriya mukecuru Nyiranzabihimana. Abashinzwe umutekano ku Kivu bahise bahamagara abapolisi bajyana n’uwo mwana bajya gusaka uriya mukecuru, bageze iwe bahasanga udupfunyika magana ane mirongo inani n’umunani tw’urumogi.”

CIP Karekezi avuga ko Nyiranzabihimana amaze gufatwa yemeye ko urumogi ari urwe ndetse ko ariwe watumaga uriya mwana kujya kurucuruza. Umukecuru avuga ko urumogi arukura mu karere ka Rubavu ariko ntavuga umuntu urumuha. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Yaboneyeho kunenga abantu bashora abana mu byaha byongeye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Ati: “Uriya mukecuru yakoze ibyaha bibiri aribyo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubishoramo umwana. Duhora dukangurira abaturarwanda kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iryo ariryo ryose none uriya we yageretseho no kubishoramo umwana w’imyaka cumi n’itanu.”

Yakomeje akangurira abantu kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko nanone bakihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ucuruza, unywa cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati: “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse bikaba intandaro y’ibyaha bitandukanye, ubifatiwemo ashyikirizwa ubutabera akabihanirwa. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru yo kubirwanya ariko tunabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.”

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities