Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, Rwandair yasohoye itangazo rimenyesha abakiriya bayo ko ibaye ihagaritse by’agateganyo ingendo zigana mu Bushinwa (Kigali-Guangzhou), kubera icyorezo cya Virus Coronavirus, gikomeje guhitana abantu mu Bushinwa.
Rwandair ikomeza ivuga ko iki kemezo cyo guhagarika izi ngendo mu gihe gito kizasubukurwa nyuma.
Kije gikurikira ikemezo cyatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) kirebana n’iki cyorezo cya Coronavirus kugeza ubu kimaze guhitana abantu basaga 200 mu Bushinwa na ho abasaga 9000 bakaba barayanduye.
Abari baraguze amatike ya Rwandair bazasubizwa amafaranga yabo cyangwa bahindurirwe amatike
Soma itangazo hano
