Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ku wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, yaburiye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi guhagarika ibiganiro nyuma y’uko uyu muryango ukomeje gushinja u Burusiya kuroga umugabo utavuga rumwe nabwo Alexei Navalny.
Umuyobozi wa diplomasi y’u Burusiya yizera ko abashinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga y’Uburayi batumva ko ibiganiro bigomba gushingira ku kubahana.
Ibiro ntaramakuru Interfax, bivuga ko Lavrov yibasiye cyane cyane Ursula Von der Leyen, Perezida wa komisiyo y’Uburayi. Yagize ati: “Ahari twakagombye guhagarika ibiganiro na bo mu gihe gito.”
Yavuze ko ubufatanye bwa politiki butazashoboka bakorana n’inzego za Leta y’u Burusiya iriho ubu.
Lavrov yaganiriye n’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ushinzwe ububanyi n’amahanga, Josep Borrell, ku byerekeye uwo bahanganye Alexei Navalny.
Ibiganiro byabaye nyuma y’amasezerano y’aminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 27 bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yerekeranye no gutegura ibihano bishya ku Burusiya kubera kuroga Alexey Navalny.
U Bufaransa n’u Budage byashimangiye ko uburozi bwashoboraga kubaho gusa abategetsi b’Abarusiya babizi. Bashinje Moscou kuba yarananiwe gukora iperereza ryimbitse ku byabaye no kudatanga ubundi buryo bwizewe. Hagati aho, Abarusiya bavuga ko Bwana Navalny atigeze arogwa.
Nkubiri B. Robert
