Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umugande yafashwe akekwaho kwinjiza ikiyobyabwenge cya Heroine mu Rwanda

Mugenyi Rashid yafatiwe i Gatuna ku wa 19 Ukuboza asubiye muri Uganda (Ifoto/RNP)

Ku wa 24 Ukuboza 2019 Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore w’umunya-Uganda ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge abinyujije ku butaka bw’u Rwanda.

Mugenyi Rashid,  weretswe itangazamakuru, yafashwe tariki ya 19 Ukuboza, afatirwa  ku mupaka wa Gatuna asubiye muri Uganda, nyuma yo gusiga ibiyobyabwenge bya Heroine (mugo) ku kigo cyohereza imitwaro (imizigo) mu mahanga FedEx ngo babimwoherereze mu mahanga.

Uyu musore w’imyaka 26 yemera ko yazanye mu Rwanda ibitabo bibiri ahawe n’umuntu ngo abimwoherereze mu Bushinwa, binyuze mu Rwanda kuko ariho ibiciro byo kohererezanya ibintu bihendutse, mu gihe ibyo bitabo byari hafungiyemo ikilo k’ikiyobyabwenge cya Heroine.

Mugenyi yemeza ko yagize uburangare n’amakosa  igihe uwo muntu avuga ko uwamutumye yamuhaga ibyo bitabo atabanje kugenzura neza ngo arebe ko ntakibyihishe inyuma.

Yagize ati:  “Umuntu w’umugore twari dusanzwe tuziranye kuko yakundaga kugenda mu modoka yanjye, ni we wampaye ibyo bitabo, ampa n’amashilingi ibihumbi mirongo itandatu ngo mbyohereze mu Bushinwa nyuze mu Rwanda. Nibwo nazaga mbisiga kuri FedEx ngo babyohereze, bamfatiye i Gatuna nsubiye Uganda.”

Ubusanzwe abacuruza ibiyobyabwenge bakunda kubitwara mu mayeri akomeye kugira ngo hatagira ubatahura, gusa Polisi y’u Rwanda nayo ikoresha ubuhanga mu kubitahura kandi ikaburira buri wese wishora muri ibi byaha ko azafatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yemeza ko abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri ahambaye mu kubitwara ariko ko Polisi nayo ifite ubumenyi bwo kubitahura no gufata ababicuruza.

Yagize ati: “Abapolisi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutahura ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bishobora guhungabanya umutekano. Urabona ko nk’ibi biyobyabwenge byari bitwawe mu buryo bw’amayeri ariko byaravumbuwe, niyo mpamvu abakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

CP Kabera yaburiye abishora mu biyobyabwenge ko batazahwema gufatwa kuko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano no kwangiza ubuzibwa bw’ababikoresha.

Ati: “Polisi ntizahwema gufata abishora mu bikorwa nk’ibi by’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi, haba ku muntu ku giti cye, ku muryango ndetse no kugihugu. Turaburira ababirimo kubireka ku neza ariko nibinangira bazafatwa, bazashyikirizwa ubutabera.”

Yasabye abaturarwanda gukomeza kurangwa n’umuco wo gutanga amakuru ku gikorwa  gishobora guhungabanya umutekano. Mugenyi Rashid yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

Ubwoko bw’ikiyobyabwenge cya Heroine buri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw)

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities