Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 1500, ku wa 23 Mutarama 2020 rwateraniye i Rusororo mu karere ka Gasabo, mu cyumba cya Intare Conference Arena, mu ihuriro ngarukamwaka, basabwa kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu. Banasabwe kandi kutirara bagakomeza kurinda ubusugire bw’igihugu baharanira kurinda no kubungabunga iterambere igihugu cyagezeho.
Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwaturutse mu turere twose tw’igihugu no muri Kaminuza y’u Rwanda. Ku geza ubu mu gihugu hose habarirwa urubyiruko rwabakorerabushake mu kurwanya ibyaha rugera ku bihumbi 380. Iri huriro ngarukamwaka ni umwanya abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake bahura n’abayobozi bakuru b’igihugu bakaganira.
Iri huriro ry’umunsi umwe ryabaye ku nshuro ya kane, ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah n’abandi bayobozi batandukanye.
Atangiza iri huriro, Gen. Patrick Nyamvumba, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake uburyo badahwema gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi vuba, ndetse n’uruhare bagira mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yababwiye ko u Rwanda kugeza ubu rufite umutekano ndetse n’ibyaha bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara, ariko bisaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ibyiza byagezweho bitazasubira inyuma.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugera ku 1500 rwateraniye mu ihuriro ngarukamwaka baganira n’abayobozi banyuranye (Ifoto/RNP)
Yagize ati: “Kuba dufite umutekano ntibivuze ko tugomba kwicara, turasabwa gucunga umutekano no gukumira ibyaha dushyize hamwe kugira ngo tutazasubira inyuma. Dufite inzego z’umutekano zifite ubushake n’ubushobozi ndetse namwe nk’urubyiruko mbaraga z’igihugu. Turasabwa rero gukomeza gukorera hamwe, dukomeze kubaka ubushobozi bw’igihugu dukumira ibyaha bitaraba.”
Yakomeje abwira urubyiruko ko u Rwanda rwabohowe n’abiganjemo urubyiruko kubera kurukunda no kurwitangira, abasaba kugera ikirenge mu cya bakuru babo, baharanira iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Igihugu cyabohowe n’urubyiruko nkamwe. Urwo rubyiruko rwarangwaga n’umuco wo gukunda igihugu, kwitanga n’ubunyangamugayo. Niyo mpamvu urwo rubyiruko rugomba kutubera urugero kandi bikaba isoko y’umuco wo gukunda igihugu no kukitangira.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki yavuze ko urubyiruko arirwo musingi w’impinduka n’iterambere ry’igihugu kuko icyo rwiyemeje rugikora kandi rukakigeraho vuba.
Yagize ati: “Kuva na kera na kare urubyiruko nirwo igihugu cyubakiraho kuko ruba rufite imbaraga zo gukora. Murasabwa gukoresha imbaraga zanyu mu gihe cyanyu mukumira ibyaha muharanira umutekano kugira ngo ibikorwa byanyu bizage bihora byibukwa.”
Yibukije urubyiruko ko kuba intwari bihera mu bikorwa by’umuntu agenda akora byiza kandi akabikora atarindiriye imyaka runaka, abagaragariza ko ubwitange n’ubutwari urubyiruko rwabohoye igihugu rwagaragaje bakwiye kubyigiraho bakagera ikirenge mu cyabo bubaka igihugu. Ibyo bakora byose bakabikora bashingiye ku muco no gukurikiza inama nziza bagirwa n’abayobozi.
Iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryasojwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka aho yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’ibyo bamaze kugeza ku banyarwanda, abasaba kutirara kuko urugendo rugikomeza.
Panorama
