Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Visi Meya wa Burera ntiyitabye urukiko ku nshuro ya kabiri

Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza arakurikiranwa n'ubutabera ari mu nshingano. Iyi foto yafashwe na Kigali Today ubwo uyu muyobozi yari Gitifu w'umurenge wa Bungwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bane bakurikiranweho n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bikekwa ko cyakozwe mu bihe bitandukanye ubwo uyu Manirafasha yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro mu karere ka Burera.

Ni urubanza rwari ruteganijwe ku wa kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, nyuma yo kurusubika kuwa 16 Gashyantare 2021, kuko umwe mu baregwa ariwe Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix yari yagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Musanze ko atashoboye kwitaba kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibi byabayeho nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zo guhagarika ingendo hagati y’uturere no hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali. Uyu muyobozi amenyesha urukiko mu nyandiko ko atava mu karere ka Burera atuyemo ngo yice amabwiriza ngo aze kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Nubwo byari bimeze gutya ariko, ntibyabujije bagenzi be baregwa hamwe aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel kwitaba urukiko nubwo byarangiye icyifuzo cya Manirafasha Jean de la Paix gihawe agaciro n’urukiko maze rukanzura ko rwimuriye urubanza ku wa kabiri, tariki ya 09 Werurwe 2021.

Urubanza rwari rutegerejwe kuburanishwa kuri iyi tariki, rwimuriwe ku wa kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021.

Haribazwa byinshi ku mpamvu zitangwa na Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix  

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama baribaza niba yari kuboneka iyo ataza kurwara kandi gahunda ya Guma mu karere ikiriho.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Reka twemere ko yagaragarije urukiko noneho ko arwaye. Iyo aza kuba muzima se bwo yari kwitaba kandi impamvu yatanze mbere ikiriho?”

Si uru rubanza asangiye na bagenzi be (Dossiers groupés) yagombaga kuburana kuri uyu wa kabiri gusa, kuko yari afite n’urundi yagombaga kuburana wenyine (Dossier personnel) narwo akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bose baregwa hamwe muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yari abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba ari nawe wari akuriye ako kanama.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 10, igira iti“Umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.”

Mutabazi Fils Djafari

1 Comment

1 Comment

  1. kimenyi Bonelle

    March 10, 2021 at 15:57

    Uzabone afungwa uwariye aba yariye akagaburira nuwamusakuriza ubundi abacamanza bagasigara bamangamanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities