Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze _Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacana Urumuri rw'Ikizere mu gutangiza iminsi 100 yo #Kwibuka26 (Ifoto/Prezidansi ya Repubulika y'u Rwanda)

Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata 2020, Perezida wa Repubulika yibukije Abanyarwanda ko #Kwibuka26 bibaye u Rwanda n’Isi yose bahanganye n’icyorezo cya Koronavirusi. Ariko kandi ibi bihe Abanyarwanda barimo bidashobora kubabuza inshingano yo kwibuka, icyahindutse ari uburyo bikorwa.

Perezida Kagame yagize ati “Turi muri cya gihe buri mwaka aho bigorana kuvuga neza icyo umuntu atekereza n’ikiri ku mutima. Dufatanije twese kwibuka ku nshuro ya makumyabiri na gatandatu nk’uko dusanzwe tubigenza, kandi bizahoraho…”

Perezida Kagame ashimira abanyarwanda n’inshuti zabo bakurikiranye umuhango wo kwibuka, n’uruhare rwabo mu gukurikiza ingamba zo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.

Akomeza avuga ko uburyo bwo kwibuka muri ibi bihe bugoye agira ati “Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka rero buragoye, ku barokotse ndetse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose kuko tudashobora kuba hamwe, ngo buri umwe ahumurize undi.

Ntabwo byoroshye, abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi; tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese. Ibi tubikora mu mihango ku rwego rw’igihugu no mu bindi bikorwa birimo urugendo rwo kwibuka, n’ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho dutuye. Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe, ntibishobora kutubuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze, no gukomeza abarokotse; hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa.”

Akomeza avuga ko uyu munsi twibuka amahano abanyarwanda banyuzemo n’ibyo batakaje umuntu ku giti cya ndetse n’igihugu kandi hazakomezwa kwigisha abanyarwanda babyiruka ubu n’abazakurikiraho ibyabaye ku Rwanda n’amasomo babikuyemo.

Ati “Aya masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho. Ibyo byose twize mu mateka yacu, ni ibikomeza ubumwe bwacu. Birimo agaciro k’ubuyobozi bwiza, bwita ku mibereho y’abenegihugu. Twamenye akamaro ko gukorera hamwe tukubaka ejo hazaza habereye abanyarwanda bose.”

Perezida Kagame yavuze ko ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga abanyarwanda bizakomeza kubafasha mu kunyura mu bibazo bahura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi. Ko abatuye kuri iyi si bahuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwabo ari urusobe kandi u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo kugira ngo Isi irusheho kuba nziza.

Uyu munsi Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Perezida Paul Kagame na Madamu kandi benyegeje Urumuri rw’Ikizere mu gutangiza iminsi 100 yo #Kwibuka26. Ikimenyetso cyo kwiyubaka kw’Abanyarwanda mu myaka 26, rukaba n’Ikimenyetso cy’Ikizere cy’ejo hazaza.

Urwibutso rwa Kigali ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250.000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities