Ubutegetsi bwa Niger bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ibitangazamakuru icyenda byo mu Bufaransa, bubishinja gutangaza amakuru ashobora guteza umwuka mubi no guhungabanya ituze ry’igihugu.
Mu itangazo ryasohowe n’Urwego rwa Niger rushinzwe kugenzura itangazamakuru, havuzwe ko ibitangazamakuru byafatiwe iki cyemezo birimo France 24, RFI, France Afrique Media, LSI Africa, AFP, TV5 Monde, TF1 Info, Jeune Afrique na Mediapart.
Ubuyobozi bwa Niger buvuga ko ibyo bitangazamakuru bikomeje gukwirakwiza amakuru bushinja kuba agamije gucamo abaturage ibice no guhungabanya imitegekere y’igihugu, ibintu bwavuze ko bidashobora kwihanganirwa muri iki gihe igihugu kiri guhangana n’ibibazo by’umutekano n’imitwe yitwaje intwaro.
Itangazo ryasohowe n’uru rwego riti: “Iki cyemezo kirahita cyubahirizwa kandi kirareba imiyoboro yo kuri satellite, imbuga nkoranyambaga, imbuga zishakirwaho amakuru (website) na porogaramu zo muri telefone.”
Iki cyemezo cyateje impaka mu miryango mpuzamahanga iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho Reporters Without Borders yamaganye icyo yise kugerageza gucecekesha ibitangazamakuru no kugabanya uburenganzira bwo kubona amakuru.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuva Gen. Abdourahamane Tchiani yafata ubutegetsi ahiritse Perezida Mohamed Bazoum muri 2023, igihugu cyafashe umurongo mushya mu bya dipolomasi n’umutekano, harimo guhagarika ibikorwa by’ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse no kugabanya umubano n’u Bufaransa.
Ubutegetsi bwa Niger kandi bwirukanye ingabo z’u Bufaransa zari zicumbitse muri icyo gihugu, bugana mu murongo umwe n’ibihugu bya Mali na Burkina Faso, na byo byahinduye uburyo bw’imikoranire n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nyuma y’impinduka za gisirikare zabaye muri ibyo bihugu.

















































































































































































