Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye inama nyunguranabitekerezo igamije gusigasira amateka nyakuri ya Jenoside no kongera gusobanura urugamba rwahagaritse ayo mahano.
Iyi nama yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, ihuriza hamwe abayobozi n’abaturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Unity Club Intwararumuri, hagaragajwe ko intego y’iyi nama ari ugukomeza ibiganiro bifasha abantu gusobanukirwa neza inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yayiganishijeho ndetse no gushimangira ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abitabiriye iyi nama banibukijwe amateka yihariye y’inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, yahoze yitwa CND (Conseil National de Développement) mbere ya Jenoside. Ni inyubako yacumbikiye abasirikare 600 ba RPA hamwe n’abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi bari baje gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu 1993.
Kuri ubu, muri iyo nyubako harimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe mu bitabiriye iyi nama babanje gusura kugira ngo bongere kwiyungura ubumenyi ku rugendo rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama byibanze ku mateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda kugeza Jenoside ibaye, uko urugamba rwo kuyihagarika rwateguwe ndetse n’uruhare rw’akarere u Rwanda ruherereyemo mu mateka yabaye mbere ya Jenoside.
Iyi nama kandi yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukomeza kubungabunga amateka no gukumira icyatuma Jenoside cyangwa ingengabitekerezo yayo byongera kubaho ukundi.
Abitabiriye iki gikorwa basaga 500, barimo abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, abayobozi ba Komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’imitwe ya politiki, abayobozi b’ibigo bya Leta, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’amadini, sosiyete sivile, Abarinzi b’Igihango, urubyiruko ndetse n’abahagarariye abagore.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifasha urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

















































































































































































