Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

Rwanda na RDC byiyemeje kongera ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington

Perezida Kagame na Félix Antoinne Tchisekedi basinyanye amasezerano i Washington muri Amerika

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeranyije ku ngamba nshya zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kuzana amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Izi ngamba zemeranyijwe mu nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano, JSCM, yabaye kuva ku wa 12 kugeza ku wa 13 Kanama 2026 i Geneva mu Busuwisi.

JSCM ni rumwe mu nzego zashyizweho mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, hashingiwe ku Masezerano ya Washington yashyizweho umukono n’Abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame na Félix Tshisekedi, ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano ateganya uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe bibangamiye umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko ikibazo cy’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu byo aya masezerano ashingiyeho harimo ko RDC igomba gufata ingamba zo kurandura FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rugomba gusubiramo ingamba z’ubwirinzi rwafashe kubera ibikorwa by’uyu mutwe.

Nubwo impande zombi zitagaragaje ku mugaragaro ibisobanuro birambuye by’ingamba ebyiri zemeranyijweho, zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzisuzuma no gutanga ibitekerezo byayo mu nama itaha ya JSCM.

Itangazo ryahuriweho n’impande zombi rigira riti: “RDC n’u Rwanda byemeranyije guteza imbere ingamba ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, bigakorerwa ahari ikibazo. Impande zombi zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma izi ngamba zombi no gutanga ibitekerezo byazo mu nama itaha ya JSCM.”

U Rwanda na RDC kandi byemeranyije ko mu Kwakira 2026 hazaba inama y’impande eshatu, izahuza ibihugu byombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nama izibanda ku gutegura ibikorwa bizashyira mu bikorwa ibyo impande zombi ziyemeje, ikazasozwa hashyizweho gahunda nshya y’ibikorwa izwi nka Operations Order.

Inama ya JSCM yabereye i Geneva yahuje intumwa z’u Rwanda na RDC, ndetse n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro by’amahoro, hamwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Impande zombi kandi zemeje ko inama ya karindwi ya JSCM izabera i Geneva ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026.

Perezida Kagame na Félix Antoinne Tchisekedi basinyanye amasezerano i Washington muri Amerika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities